Umuryango ukorera muri USA witwa Open Doors wasohoye urutonde rw’ibihugu 50 ku isi aho bigoye ko umuntu aba Umukirisitu. Kenya iri mu bihugu by’Afurika, ikaba iya mbere muri EAC.
Igihugu kiri ku mwanya wa mbere ku isi ni Koreya ye Ruguru, Kenya ikaba iya 49 mu bihugu 50.
Ku rwego rw’Isi Somalia iri ku mwanya wa gatatu, Libya ku mwanya wa Kane, Eritrea ku mwanya wa gatandatu na Nigeria ku mwanya wa cyenda.
Raporo ya kiriya kigo ivuga ko n’ubwo Abanyakenya benshi ari Abakirisitu bitabujije ko bahohoterwa, bagatotezwa n’abandi baba mu yandi madini.
Abibasiwe ni Abakirisitu bigeze kuba Abisilamu, bakaba batuye mu bice byegereye Inyanja y’Abahinde no mu Majyaruguru ya kiriya gihugu.
Igitangaje ni uko mu babakorera ihohoterwa harimo na benewabo ba hafi.
Hari aho iriya raporo igira iti: “ Ubushakashatsi bwacu bwerekanye ko abarwanyi n’abafana ba Al Shabab bacengeye mu midugudu ituwe n’Abakirisitu bakabakorera ibikorwa byo guhungabanya umudendezo wabo.”
Ikindi ni uko abayobozi b’inzego z’ibanze birengagiza nkana ihohoterwa rikorerwa abaturage babo bafie imyizerere ya Gikirisitu bakabikora kubera ruswa baba bahawe.
Ku rundi ruhande ariko urugomo rukorerwa Abakirisitu bo muri Kenya rwaragabanutse kuko umwaka ushize yari iri ku mwanya wa 44 ku rutonde rw’ibihugu bihohotera Abakirisitu ku isi.
Ibindi bihugu by’Afurika bivugwamo urugomo rukorerwa Abakirisitu ni Ibirwa bya Maldives, Sudan, Misiri, Mauritania, Algeria, Tunisia, Morocco, Mali, Burkina Faso, Central African Republic, Ethiopia, Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Mozambique.