Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kenya: Inzovu Yari Ambasaderi W’Inzoga Yitwa Tusker Yapfuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Kenya: Inzovu Yari Ambasaderi W’Inzoga Yitwa Tusker Yapfuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 January 2026 7:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iyi nyamaswa yitwaga Craig yabaga ahitwa Ambosele National Park
SHARE

Ababungabunga ibidukikije muri Kenya batangaje ko inzovu yari ikunzwe kurusha izindi muri iki gihugu ku buryo bageze naho bayitirira inzoga bita Tusker izwi cyane muri Kenya n’ahandi mu Karere yapfuye urw’ikirago, ishaje cyane.

Iyi nyamaswa yitwaga Craig yabaga ahitwa Ambosele National Parik mu Majyepfo ya Kenya.

Yari ishaje kuko yapfuye ifite imyaka 54, iyi myaka ikaba ari myinshi kuko ahanini izarambye kurusha izindi zigeza ku myaka 60 zakabya zikageza 70.

Mu gusubiramo ubutumwa bwatanzwe n’abayobora Pariki iyo nzovu yaguyemo bakorera ikigo kitwa Amboseli Trust for Elephants , BBC yavuze ko bagize bati: “Nibwo Craig yari ikimara kuzuza imyaka 54. Yagize ubuzima burebure kandi nta gushidikanya ko yabyaye izindi nyinshi”.

Kubera amahembe yayo maremare, iyi nzovu y’ingabo yari kimwe mu bikurura abakerarugendo benshi muri iyi parike iri hafi y’umupaka wa Kenya na Tanzania.

Mu mwaka wa 2021 ubuyobozi bwayigize Ambasaderi w’inzoga izwi cyane muri Kenya no mu karere yitwa Tusker, ubusanzwe iri zina rikaba rikoreshwa mu gusobanura inzovu z’amahembe kandi z’ingabo.

Ikigo cya Kenya Wildlife Service (KWS) cyavuze ko Craig yari “ikirango” cy’umusaruro w’umuhate mu kurengera ibidukikije.

Cyagize kiti: “Craig yari imwe mu nzovu nke zisigaye z’amahembe maremare cyane muri Afurika – ubwoko budasanzwe bw’inzovu z’ingabo z’amahembe abiri apima ibilo 45 buri rimwe. Izibarirwa ku ntoki ni zo zisigaye uyu munsi, byatumaga ari ikirango kigihumeka mu murage w’ibidukikije bya Afurika.”

Iyi nzovu Craig yitondaga, igakunda gutuza igahagarara igihe abakerarugendo barimo kuyifata amafoto.

Iki kigo cyashimiye abagize uruhare mu kuyibungabunga, kivuga ko “yapfuye mu mahoro urupfu rusanzwe”.

Mu mwaka wa 2025, abakerarugendo miliyoni ebyiri basiye Kenya.

Ubukerarugendo bwinjiriza iki gihugu 10% by’umusaruro mbumbe wacyo.

TAGGED:AmahembeInzovuKenya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngoma: Inkuba Yishe Abantu Icyenda Barimo Abana Babiri
Next Article Rwanda: Abagore Bafunzwe Ntibasurwa N’Abagabo Babo Mu Gihe Abagabo Bo Bihoraho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Tchad: Hadutse Intambara

Dr. Mugemana Wavuraga Rayon Sports Yapfuye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

You Might Also Like

Imyidagaduro

DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?