Kicukiro: Uvugwaho Kurwanya Umupolisi YARASHWE

Mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro  haravugwa umusore witwa Olivier Rubagumya  abaturage bavuga ko yari asanzwe akoresha ibiyobyabwenge warwanyije umupolisi wari ugiye kumufata undi aramurasa aramukomeretsa.

Uyu musore yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Gatare, akaba yavugwagaho gukoresha ibiyobyabwenge byamuzahaza agasagarira ababyeyi be.

Byageze ngo n’ubwo ava iwabo ajya kwiberaho uko yishakiye.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo Polisi n’abagenzacyaha bajyaga kumufata nyuma yo guhuruzwa n’ababyeyi be kuko yari yaje kubadurumbanya, umupolisi yamurashe mu nyonga y’itako ariko ntiyamwica.

- Advertisement -

Icyakora amakuru twamenye ni uko yahise ajyanwa mu bitaro bya Kanombe  ngo avurwe.

Taarifa yabajije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda iby’ayo makuru, asubiza ko ‘koko’ byabaye.

Ati: “ Nibyo koko ayo makuru niyo, uwo musore yasabwe kwemera gufatwa  na Polisi kuko yari ihurujwe n’ababyeyi nyuma y’uko yari yabajujubije kubera ibiyobyabwenge, yanga kubyemera ahubwo arwanya umupolisi wari ubimusabye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera

CP Kabera yunzemo ko abaturage bagombye kumenya ko abashinzwe umutekano babereyeho kuwurinda, uwishe akaba agomba kwemera agafatwa akagezwa imbere y’ubutabera.

Ku rundi ruhande Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera avuga ko niyo habayeho kurasa umuntu mu buryo ubwo ari bwo bwose, igikurikiraho ari iperereza kugira ngo harebwe niba n’uwo mupolisi atakoresheje imbaraga z’umurengera cyangwa nta bundi buryo bwari bukoreshwe ngo uwo muntu afatwe atarashwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version