Kigali: Basohotse Mu Ngo Bishimira Intsinzi Y’Amavubi Birakaza Polisi

Mu ijoro ryakeye nyuma y’uko ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ibonye intsinzi ku mukino yakinagamo n’ikipe y’igihugu ya Togo, hari abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali babyutse basohoka mu ngo ari benshi barabyina. Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibyaraye bikozwe bidakwiye, yihanangiriza abaturage kutazabyongera.

Umukino wahuzaga Amavubi n’Uduca twa Togo warangiye abatuye muri Kigali bananirwa kwihanganira kuguma mu ngo batishimiye iyo ntsinzi.

Basohokanye amajerekani, amadebere, barabyina  abandi bari basohokana amacupa arimo inzoga banyweraga mu ngo zabo bareba umupira.

Ikindi Polisi ivuga ko kibabaje ni uko abenshi muri hanze babyina nta dupfukamunwa bari bambaye.

- Advertisement -

Itangazo Polisi yacishije kuri Twitter ryasabye Abanyarwanda kutazongera gukora ibyo baraye bakoze kandi bakibuka ko icyorezo COVID-19 kigihari kandi kica.

Maze barirara basakara mu mihanda basakuza bagaragaza ibyishimo kubera iyi ntsinzi.

Polisi yanditse iti: “Ikipe y’igihugu izagira izindi ntsinzi nyinshi kandi byaba byiza dukomeje kuzizihiza turi bazima. Gufana ikipe y’igihugu no kwishimira intsinzi ni byiza ariko ntabwo bigomba kunyuranya n’amabwiriza ahari yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVIDー19.”

Amashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga yerekanye Umupolisi mukuru abuza abaturage gukomeza kwidagadurira mu muhanda bagataha.

Ahantu kwidagadura byafashe intera nini ni mu Karere ka Nyarugenge.

Irebere uko byari bimeze:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version