Kigali: Hagiye Kuba Inama Ikomeye Y’Abamotari Na Polisi

Icyo gihe abamotari basabwe kujya bishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abamotari bose bakorera mu Mujyi wa Kigali bazatabira Inama izabahuriza kuri Pele Stadium i Nyamirambo.

Mu itangazo rya Polisi handitsemo ko iriya nama izatangira guhera saa mbiri n’igice kugeza saa tanu z’amanywa.

Abaturage basanzwe bakoresha moto basabwe kureba uko bazabyitwaramo muri ayo masaha.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko imwe mu ngingo zizaganirwaho harimo imikorere inoze hagati ya Polisi, abamotari n’abagenzi.

- Advertisement -

Andi avuga ko abaturage bo muri Kigali bagiye kuzajya bambara ingofero nshya zirinda umutwe bita casque cyangwa helmet mu ndimi z’amahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version