Kigali: Imiryango 69,000 Ikeneye Ibiribwa Kubera Guma Mu Rugo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangarije Taarifa ko kugeza ubu bamaze kubarura imiryango 69,000 ikeneye guhabwa ibiribwa byo kubafasha kubaho muri iki gihe cya Guma Mu Rugo i Kigali.

Mayor Pudence Rubingisa avuga ko umubare w’iyi miryango ishobora kwiyongera kubera ko n’abari basanganywe ibiribwa bishobora kuzabashirana.

Yagize ati: “ Uyu mubare ushobora guhindagurika kuko nabizigamye bishobora kubashirana.”

Muri iki gihe mu Kigega gihunika imyaka hateganyijwe toni 1,700 z’ibiribwa na litiro  20,000 z’amata.

- Advertisement -

Mayor Rubingisa avuga ko ibiribwa bafite bizahabwa abaturage mu gihe cy’iminsi 14.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka aherutse kuvuga ko abaturage bakoraga nka nyakabyizi batazicwa n’inzara, yemeza ko Leta y’u Rwanda ibazirikana.

Yagize ati : “Abatuye Kigali baryaga ari uko bagiye gupagasa tuzabafasha nk’uko Leta yabigenje mu bihe byahise kandi bumve ko Leta yabo ibakunda itakwemera ko bicwa n’inzara. Tuzakorana n’inzego zose tubiteho.”

N’ubwo Minisitiri Shyaka avuga ko Leta yiteguye gufasha abatuye Kigali kugira ngo babone uko babaho muri iyi Guma mu Rugo, si ubwa mbere abatuye Kigali bagiye muri Guma mu Rugo ariko bamwe mubari bashinzwe gusaranganya ibiribwa mu batishoboye bagafungwa bazira kubyikubira.

Muri Mata, 2020 hari abantu b’i Ndera mu Karere ka Gasabo bafunzwe kubera ko bikubiye imyaka yari yagenewe abaturage, bakayigurisha n’abacuruzi cyangwa bakayihunika mu ngo zabo.

Ntawakwemeza niba uwo muco wo gushaka kwikubira ibigenewe abatishoboye waracitse mu bayobozi mu nzego z’ibanze ariko icy’ingenzi ni uko Leta yiyemeje gufasha abaturage bayo b’i Kigali.

Hari aho lisiti z’abakeneye ibiribwa zitaremezwa…

Amakuru twamenye ni uko hari aho abakuru b’imidugudu na ba mutwarasibo bataremenya ku bari ku lisiti bagomba guhabwa ibiribwa.

Lisiti ziri gukoreshwa zishingiye ku zari zarakozwe muri Guma mu Rugo ya mbere, ikibazo kikaba ko hari abaziriho ariko barimutse ariko abashinzwe gushyiraho abagenerwa biriya biribwa ntibashyireho abandi.

Hari ibiribwa biri gukusanywa ngo bihabwe abaturage
Nyarugenge batangiye gufata
U Rwanda rurashaka kugaburira abatuye Kigali batishoboye
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version