Kigali: Umwana Wazize Impanuka Ajya Ku Ishuri Na Bagenzi Be Yashyinguwe

Umwana Ken Irakoze Mugabo wazize impanuka yabaye ubwo we na bagenzi be bajyaga kwiga, yashyinguwe.

Ni mu muhango witabiriwe na bagenzi be biganaga mu ishuri rimwe n’abo mu yandi mashuri.

Iriya mpanuka yabaye bagiye gutangira igihembwe cya kabiri.

Bagenzi be bamutangiye ubuhamya ko yari umwana uzi ubwenge wakundaga gufasha bagenzi be mu masomo.

- Advertisement -

Yaguye mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK azize kubura amaraso kubera ibikomere yari yagize.

Yari ari kumwe na bagenzi be 24 bajya kwiga ku kigo kitwa Path to Succes International School.

Kuri uyu wa Gatanu taliki13 Mutarama 2023 nibwo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Kuumusezeraho byatangiriye mu rugo rw’ababyeyi be mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, nyuma bajya kumusabira mu rusengero rwa ADEPR-Remera.

Mu gihembwe cya mbere yari yarabaye uwa gatanu mu ishuri, akubahaga abarimu n’abandi bose.

Yari na  shefu w’ishuri yigagamo.

Se w’uyu mwana witwa Gad Niyomugabo yagize ati: “Yahaga agaciro buri kintu cyose yakoraga nk’umukoro wo mu rugo. Dukurikije umuhate twamubonanaga, twabonaga yarashoboraga kuzaba umuntu ukomeye.”

Umuyobozi w’ishuri Path to Success, Rev. Gaby Opare, yavuze ko Ken yari umunyeshuri w’umuhanga wari mu nzira zo kugera ku ntego nk’uko izina ry’ishuri yigagamo ribivuga (path to success).

Ngo yari umwe mu banyeshuri ba mbere  ndetse akabanira neza bagenzi be bose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version