Kinshasa Ubwoba Ni Bwose Kubera Etage Iri Kurigita

Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 18, Werurwe, 2024 mu Murwa mukuru wa DRC hari inzu igeretse inshuro eshanu iri kurigita gahoro gahoro ku buryo abantu bagize ubwoba ko izagwira abantu ibatunguye.

Iyi nyubako iri ahitwa Kilolo muri Komini ya Gombe.

Burugumesitiri w’iyi Komini( Komini wayigereranya n’Akarere) yageze ahari iyi nyubako areba uko bimeze kandi asaba abahaturiye kuhimuka mu maguru mashya.

Amakuru ya Radio Okapi avuga ko uwubatse iriya nyubako yamaze gucika, arigendera kandi ajyana amafaranga yari yahawe na Leta.

- Advertisement -

Abaturiye ahari kubakwa iyi nyubako bahora bafite impungenge ko hari abo yazagwira niba hatabayeho uburyo bwo kuyisenya bikozwe mu buryo bwa gihanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version