Imani Basomingera uyobora Ikigo nderabuzima cya Murindi mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe avuga ko abagombora abarumwe n’inzoka bagabanutse kandi bashishikarizwa kuzana abantu kwa muganga.
Abaturage bo muri uyu Murenge bavuga ko kurumwa n’inzoka byahoze ari ikibazo.
Umuturage witwa Habimana Juvenal avuga ko inzoka zikunda kubaruma ari izitwa Insana.
Avuga ko izo nzoka zitegera abaturage ku nzira zikabaruma.
Mu rwego rwo kubafasha kugera kwa muganga, Habimana avuga ko babanza kugombora umuturage kugira ngo agere kwa muganga agihumeka.
Ati: ” Hari ubwo tugombora umuntu kugira ngo ashobore kugera kwa muganga atarakomerezwa”
Inzoka zikunze kuruma abantu bagenda mu nzira, abandi bagiye guhakura, abandi zikabasanga mu mirima bahinga.
Uyu muturage avuga ko mbere batarabona ikigo nderabuzima hafi yabo bigomboraga ariko muri iki gihe byagabanutse.
Kugombora ngo ni ugufata ibiti (atibuka amazina) bakabitwika, amakara yabyo agatanga ivu basiga aho umuntu yarumwe n’inzoka.
Umuti uvuye mo wivanga n’amaraso y’uwarumwe n’inzoka ugahagarika ubumara.
Umugore witwa Mukabatsobe avuga ko yigeze kurumwa n’inzoka ajya kwa muganga hakiri kare aravurwa arakira.
Icyakora avuga ko hari abaremba iyo batinze kugera kwa muganga.
Ku rundi ruhande, umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Murindi mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe witwa Basomingera avuga ko muri rusange abaribwa n’inzoka bagabanutse.
Mu mwaka wa 2023 abagannye ikigo nderabuzima ayobora bari abantu barindwi.
Ndetse ngo hari ubwo hashira amezi abiri nta muntu urumwe n’inzoka uje kwivuriza aho ayobora.
Kurumwa n’inzoka niyo yaba idafite ubumara ubwabyo ni ikibazo mu rwego rw’ubuzima.
Niyo mpamvu abaganga basaba abarumwe n’inzoka guhita bajya kwa muganga.
Inzoka ziruma abantu bitewe n’uko zitabara iyo zisumbirijwe cyangwa se zishaka ibyo zirya.
Imibare itangwa na RBC ivuga ko byibura abantu 1000 barumwa n’inzoka ku mwaka.
Ubukangurambaga bwo kwivuza kurumwa n’inzoka buri mu bifasha abaturage gukira ubwo buribwe no kwirinda ibyatuma barumwa nazo.