Umuyobozi w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis yahamije ku kigero kinini cy’abakinnyi batandukanye n’iyi kipe, avuga ko bari abagambanyi.
Ngo barayigambaniye bayibuza gutwara igikombe na kimwe.
Ubwo umwaka w’imikino 2022/2023 wari urangiye, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatunguye benshi butandukana n’abakinnyi benshi bari basanzwe ari ingirakamaro.
Ndorimana yavuze ko abenshi muri bo bari abagambanyi kandi ngo gutandukana n’umugambanyi nta gihombo kibibamo.
Yabwiey abanyamakuru ati: “Uwakugambaniye, nta gihombo wagira cyo gutandukana na we. 90% bya bariya bakinnyi bose twatandukanye na bo bari abagambanyi”.
Abo avuga barimo Bigirimana Abedi, Nshimirimana Ismaël Pichou, Riyad Nordien, Bizimana Amissi Coutinho, Ndayishimiye Thierry, Mugenzi Bienvenu, Serumogo Ally na Erisa Ssekisambu. Uretse aba kandi, haravugwa abandi barimo Iradukunda Bertrand, Kimenyi Yves, Benedata Janvier na Nzeyurwanda Djihadi.
Kiyovu kandi yirukanye abatoza barimo Mateso Jean de Dieu, Alain-André Landeut na Dabo Seydou ukomoka muri Mali.
Kugeza ubu, iyi kipe ikomoka ku Mumena ifite umutoza mushya ukomoka mu Bugereki witwa Koukouras Petros watoje mu bihugu birimo na Uganda.