Koffi Olomidé Yagizwe Umwere Ku Byaha Byo Gufata Ku Ngufu

Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Rumba, Koffi Olomidé, yagizwe umwere ku byaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato bamwe mu bahoze ari ababyinnyi be ariko ahamwa n’icyaha cyo kubafungirana bitemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo cy’amezi 18 gisubitse.

Olomidé yari yarezwe n’abagore bane hagati y’imyaka ya 2007 na 2013, bamushinja kuba yarabafungiranye mu nzu ye yo mu gace ka Asnières mu mujyi wa Paris ndetse akabakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato kandi mu buryo buhoraho.

Kumugira umwere ku byaha byo gufata ku ngufu ni icyemezo urukiko rwa Versailles rwatangaje kuri uyu wa Mbere mu rwego rw’ubujurire, rushingiye ku cyo rwise ivuguruzanya ry’ubuhamya bwatanzwe.

Urukiko ariko rwamuhamije icyaha cyo gufata bugwate ababyinnyi be mu myaka ya 2002 na 2006 mu nyubako ye yo mu mujyi wa Paris.

- Kwmamaza -

Rwahise rusimbuza igihano yahawe n’urukiko rwa Nanterre mu rwego rwa mbere mu 2019, rwamuhamije icyaha cyo gufata ku ngufu umwe mu babyinnyi be b’imyaka 15. Yaje gukatirwa adahari, igifungo cy’imyaka ibiri isubitswe.

Mu bujurire, uretse igifungo gisubitse Olomidé yanategetswe kwishyura abari ababyinnyi be impozamarira y’amayero 10,000 – 32,000 kuri buri muntu.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye gufungwa imyaka umunani kubera ibyaha byose bwamuregaga.

Olomidé y’imyaka 65 ubundi witwa Antoine Agbepa Mumba, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika.

Amaze igihe mu bibazo bijyanye n’amategeko, aho mu 2018 Zambia yasabye ko afatwa nyuma yo gukubita umufotozi, mu 2016 aza gufatwa ndetse yirukanwa ku butaka bwa Kenya azira gukubita umwe mu babyinnyi be.

Mu mwaka wa 2012 yaje guhamywa n‘urukiko rwo muri RDC icyaha cyo gukubita uwamutunganyirizaga indirimbo, akatirwa igifungo cy’amezi atatu asubitse.

Mbere y’uko asomerwa, uyu muhanzi yagombaga gukorera igitaramo mu Rwanda maze kiza guteza impaka abantu benshi basaba ko gihagarikwa, ariko birangira kibaye.

Kenya yo yanze ko ataramirayo, igitaramo yari yateguye kirasubikwa.

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version