Kuba u Rwanda Rurwanya Iterabwoba Ni Uko Ritagira Imipaka- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame

Mu ijambo yagejeje ku banyacyubahiro bitabiriye inama yitwa Africa Peace Conference iri kubera i Nouakchott muri Mauritania, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda ruzi ububi bw’iterabwoba kuko ubusanzwe ritagira imipaka.

Niyo mpamvu ituma aho rusabwe gufasha mu kurirwanya rubyitabira.

Perezida Kagame avuga ko iterabwoba ari ikibazo kigira ingaruka ku bantu benshi, aho baba batuye aho ari ho hose.

Yaboneye ho kubwira abari bamuteze amatwi ko u Rwanda ‘rwaciye ahaga ariko ubu rugeze aheza.’

- Advertisement -

Ati: “ Ibi byatumye twubaka uburyo burambye bwo kurinda no kubumbatira umutekano wacu.Tuzi neza ko umutekano woroshya iterambere ariko nanone imiyoborere mibi iraridindiza.”

Kuba isi yarabaye umudugudu, Perezida Kagame asanga byaratumye nta gihugu cyavuga ko gifite ubudahangarwa ku iterabwoba bityo ko ubufatanye bwa bose mu kurirwanya ari ngombwa.

Asanga ubushake buzatuma habaho n’ubufatanye kugira ngo ibihugu by’Afurika bishyire hamwe mu guhangana na kiriya kibazo kitagira imbibi.

Kagame yavuze kandi ko kugira ngo ibyitezwe muri uru rugamba bizagerweho, ari ngombwa ko abantu bashyira ku ruhande ibibatanya, bakita ku bibahuza.

Inama Africa Peace Conference yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Cheikh El-Ghazouani, uwa Nigeria witwa Mohammadu Buhari n’abandi.

Al Shabaab: Umutwe W’Iterabwoba Ufite Ubutasi Bukomeye

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version