Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi nk’imwe mu nkingi z’iterambere rirambye, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri mu rwego rwo kugabanya ubucucike. Icyakora ibyumba 847 n’ubwiherero bw’amashuri bugera ku 1041 ntibyubatswe nk’uko byari byarateganyijwe.
Impamvu z’uku guhagarara zivugwa mu bika bigize Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta Taarifa ifitiye Kopi.
Gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri yiswe Rwanda Quality Basic Education Project.
Umugambi wari uko umubare w’ubucucike bw’abanyeshuri mu cyumba cy’ishuri uba utarengeje abanyeshuri 46.
Uturere twagaragayemo ubucucike bwinshi bw’abanyeshuri kurusha utundi ni Gatsibo, Gicumbi, Gisagara, Kirehe, Musanze, Ngoma, Ngororero, Nyanza, Nyaruguru, Rusizi na Rutsiro.
Impamvu yari uko muri utwo turere ibyumba by’amashuri byari bike, bityo Leta isanga umuti urambye ari ukubaka ibyumba bihagije, abana bakiga bisanzuye, mwarimu agashobora kubakurikirana neza.
Imirimo yo kubaka ibyumba yaje guhagarara…
Taliki 07, Nyakanga, 2020 Minisiteri y’uburezi n’abafatanyabikorwa bayo yasinyanye amasezerano n’uturere, akaba yari akubiyemo uko imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri muri two yagombaga gukorwa.
Ni amasezerano yiswe MINEDUC/RQBEP/ Districts Implementation Agreement for the Construction of Classrooms and Latrines.
Yari ayo mu kiciro cya kabiri cyo gushyira mu bikorwa ya gahunda ya Minisiteri y’uburezi ibicishije muri REB yiswe Rwanda Quality Basic Education Project.
Amafaranga yari bushyirwe muri uyu mushinga yose yanganaga na Frw 62,620,931,120.
Igice cya mbere cy’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga cyagombaga kumara amezi atanu, nyuma hagakorwa isuzuma ry’uko byagenze mbere y’uko hagira ikindi gikorwa.
Icyakora muri iryo suzuma hari ibintu bidafututse byagaragaye:
Mu mujyi wa Kigali bagize batya bahagarika kubaka ibyumba by’amashuri kandi bari baramaze guhabwa Frw 6,379,820,184 yo kubaka ibyumba by’amashuri n’imisarane, imirimo yo kubyubaka ikaba yaragombaga kumara amezi atanu.
Ni amezi yabazwe nyuma y’isinywa rya ya masezerano twavuze haruguru hagati ya MINEDUC/REB ndetse n’Uturere n’Umujyi wa Kigali.
Imirimo ya buriya bwubatsi yagombaga kurangira Taliki 07, Ukuboza, 2020.
Taliki 21, Nzeri, 2021 hongerewe igihe cyo kubaka no kurangiza biriya byumba, icyo gihe kikaba cyaragombaga gutangira taliki 28, Nzeri, 2021 kugeza taliki 28, Gashyantare, 2022.
Uko byari byaranditswe si ko byagenze kuko ubugenzuzi bwakozwe taliki 26, Ugushyingo, 2021( ni ukuvuga ko haburaga amezi atatu ngo igihe cyumvikanyweho kigere) bwasanze kubaka ibyumba by’amashuri mu Mirenge ya Kanombe na Masaka mu Karere ka Kicukiro BYARAHAGAZE!
Byahise bitanga isura y’uko kubaka no kuzuza biriya byumba bitazuzurira ku italiki yagenwe kandi ibi bikaza byiyongeraga ku ngingo y’uko uteranyije igihe kubaka biriya byumba byatangiriye, ubona ko byagize ubukererwe bw’igihe kingana n’umwaka.
No mu Ntara ni uko byagenze…
Ibiro by’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta byasanze no mu Turere 16 twagombaga kubakwamo biriya byumba n’aho harabaye ubukererwe bukomeye.
Hagati y’Italiki 26, Ugushyingo n’Italiki 10, Ukuboza, 2021 abagenzuri b’uru rwego basuye amashuri yo mu Turere twavuze haruguru kugira ngo barebe aho kubaka ibyumba n’ubwiherero bigenewe abanyeshuri byari bigeze.
Basanze ibyumba 847 n’ubwiherero 1,041 byagombaga kubakwa mu bigo 75 by’amashuri bitarubatswe ngo byuzure.
Byagombaga kuba byaruzuye mu Ugushyingo, 2021.
Uturere twagombaga kubakwamo biriya byumba ni Rulindo, Burera, Musanze, Gicumbi, Bugesera, Ngoma, Kirehe, Nyagatare, Rwamagana, Huye, Muhanga, Kamonyi, Nyamagabe, Ruhango, Karongi na Rusizi.
Imirimo basanze itaruzura yari irimo iyo gushyiraho amatara, gutunganya imiyoboro ituma amazi atangiza fondasiyo, gushyiraho sima hasi, ibyo bita pavoma( pavement) gusiga irangi n’ibindi.
Ikirenze kuri ibi, ni uko ubwo bagenzuraga bageze ku mashantsiye ntibahasanga umukozi n’umwe.
Ibi byaberetse ko imirimo yo kubaka igomba kuba yarahagaze mbere y’uko bahagera!
Babajije abashinzwe uburezi mu Turere bababwira ko guhagarara kubaka bwatewe n’uko sima yashize ntihagurwa indi.
Mu bugenzuzi bwabo, baje gusanga n’amashuri yari yarubatswe bigaragara ko yarangiye, yari yarasondetswe!
Ibyumba 310 n’imisarane 407 nibyo byari byaruzuye mu mu kiciro cya kabiri cy’umushinga Rwanda Quality Education Project ariko nabyo hari ibyo byaburaga.
Ibyumba byari bisondetse, inzugi zimwe zarakutse, amatafari amwe avamo n’ibibaho byo kwandikaho bitubatse neza.
Ibi byagaragaye mu Turere icumi ari two Rubavu, Ruhango,
Nyamagabe, Muhanga, Kamonyi, Huye, Musanze, Gicumbi, Nyamagabe na Burera.
Indi nenge mu mushinga Rwanda Quality Basic Education
Taliki 01, Kanama, 2019 Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Ikigo kitwa International Development Association agamije gufasha u Rwanda guha abarimu n’abandi bakora mu rwego rw’uburezi ubumenyi bwisumbuye mu kazi kabo.
Ni umushinga bise ‘Rwanda Quality Basic Education for Human Capacity Development”.
Minisiteri y’uburezi na REB nibo bagombaga gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryawo.
Intego yari iyo kuzamura ubumenyi bw’abarimu mu byo bigisha kandi abana bagashyirirwaho gahunda zituma bakunda ishuri, ntibarivemo.
Nibyo bita mu Cyongereza ‘Student Retention.’
Amafaranga $ 18,416,476 niyo yari agenewe uyu mushinga, ndetse yashyizwe kuri Konti yari igenewe uyu mushinga yari iri muri Banki Nkuru y’u Rwanda.
Taliki 30, Kamena, 2021, ubwo abagenzuzi b’Imari ya Leta bajyaga kureba uko washyizwe mu bikorwa batunguwe no gusanga REB yarakoreshe 21% bya ya madolari yose yahawe.
Bivuze ko REB yari igifite kuri Konti yagenewe uriya mushinga $13,968,370,102 angana na 79 % yari atarakoreshwa.
Ibi rero abagenzuzi b’imari ya Leta basanga bidakwiye kuko iyo amafaranga yagenewe ikintu atari cyo akoreshejwe cyangwa se ntakoreshwe ku kigero cyameranyijweho, biba bivuze ko yahawe abatayakwiye cyangwa se ko bayakoresheje ibyo batayakiye.
Uko byaba byaragenze kose ariko, ikibazo gikomeye ni uko intego yo gufasha abarimu n’abanyeshuri gukora neza kugira ngo bamwe bigishe bafite ibisabwa byose abandi nabo bige baguwe neza, itagezweho nk’uko yateguwe.
Gahunda ya Smart Classrooms:
Guverinoma y’u Rwanda yatanze Frw 6,749,343,736 muri gahunda ‘Smart classrooms.’
Ni gahunda yo gufasha abarimu n’abanyeshuri kwigishiriza no kwigira mu byumba by’amashuri bifite ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa na murandasi.
Mu isuzuma ry’uburyo iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa, abakozi b’Urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta basanze hari ibitarakozwe kandi byari byarateguwe.
Ikurikiranabikorwa ry’uyu mushinga ryakoranywe ubunebwe n’ubuswa.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’uburezi, REB, nticyagenzuye kandi ngo kibe umuhuzabikorwa mwiza mu ishyirwa mu bikorwa by’uyu mushinga.
Kugira ngo ukorwe neza, byasabaga abakozi ba REB gushyiraho imirongo yanditse yerekana uko bizakorwa, icyiciro ku kindi, ariko abagenzuzi b’imari ya Leta siko babisanze.
REB yagombaga no gusobanura uruhare ibigo nka RISA n’Uturere byagombaga kugira mu ishyirwa mu bikorwa by’uriya mushinga kugira ngo hatazamo kugongana no gusenya ibyo bamwe bubatse kubera kutamenya imbibi buri wese agomba gukoreramo.
Ubu bugenzuzi budafite umurongo bwatumye hari ibigo byohererejwe mudasobwa kandi bitarubatse ibindi bikorwa remezo bizatuma izo mudasobwa zikora neza.
Bashingiye ku mpagararizi bafashe, basanze mu bigo 57, ibigera kuri 55 byarahawe mudasobwa ariko ziza zisanga nta bindi bikoresho bizatuma izi mashini zikora bihari.
Uyu ni umubare ungana na 96.5%.
Basanze hari ibigo by’amashuri bitatu byahawe mudasobwa 100 na ‘projectors’ ebyiri( buri kigo) kandi, ikibabaje, buri kigo cyari gifite icyumba kimwe cyagenewe kwigishirizamo ikoranabuhanga gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 50 gusa kandi kigakoresha ‘projector imwe.’
Hari n’ibigo byahawe mudasobwa ariko bidafite murandasi, mudasobwa zikomeza kuba mu makarito zajemo aho kugira ngo zikoreshwe icyo zaguriwe.
Ibigo bitandatu byahawe mudasobwa zigendanwa( laptops) 339 na projectors esheshatu ngo zizakoreshwe muri byumba by’ikoranabuhanga ariko ntizakoreshwa kubera ko nta murandasi ibyo bigo byagiraga.
Abayobozi b’ibigo bakererewe gushyira murandasi mu byumba by’amashuri ku kigero kingana n’iminsi 601 ni ukuvuga igihe kigera ku myaka ibiri uhereye igihe mudasobwa na projectors zagereye muri biriya bigo( hari muri Nzeri, 2021).
Hari n’ibigo 28 byahawe mudasobwa 384 zifite ibibazo k’uburyo abagenzuzi b’umutungo n’imari bya Leta bageze muri biriya bagasanga zidakora kubera ko zapfuye.
Ikindi cyagaragaye ko kitagenze neza mu ishyirwa mu bikorwa by’umushinga wari ugamije kuzamura ireme ry’uburezi ni uko abarimu 720 bo mu bigo 57 byafashwe nk’impagararizi bisanzwe bikoresha abarimu bose hamwe bagera ku 1046 basanze batazi iyo iby’ikoranabuhanga biva n’iyo bijya.
Uyu mubare ungana na 69% by’abahuguwe bose mu gihe abangana 31% ari bo wavuga ko hari icyo babiziho.
Mu gihe umugambi wo gushyira ibyuma by’ikoranabuhanga mu mashuri wari ugamije kuzaba 100% , igenzura ryasanze warakozwe ku gipimo cya 48% gusa.
Mu Ukwakira, 2021, amashuri 850 mu mashuri 1,764 niyo yari yarashyizwemo gahunda ya Smart Classrooms gusa.
REB yaguze ibikoresho bya Frw 170, 254,375 bisazira mu makarito…
Ubusanzwe abarimu bagira inyandiko yuzuzwa n’abanyeshuri igenewe kwerekana ibyo bumvise n’ibyo batumvise mu isomo runaka kugira ngo hazabeho gukosora mu masomo ataha ibitaragenze neza.
Intego iba ari uko umunyeshuri ahabwa amasomo neza kandi akayumva.
Haba hirindwa ko mwarimu yaha umunyeshuri irindi somo kandi atumvise iryaribanjirije.
Ikigo cy’igihugu cy’uburezi, REB, taliki 30, Kamena, 2021 cyaguze ziriya nyandiko zifunze mu makarito, zigurwa Frw 170,254,375.
Zagombaga kuzafasha mu gusuzuma niba abana barumvise amasomo y’ikoranabuhanga bagombaga guhererwa muri smart classrooms.
Abagenzuzi b’Imari ya Leta baje gusanga ziriya nyandiko zikibereye mu makarito zajemo.
Impamvu ni uko abarimu batari baratojwe uko ziriya nyandiko zikoreshwa bityo bihombya Leta yaguze ibikoresho bitazagira icyo bitanga ho umusaruro.
Muri Karongi naho REB yahaye mudasobwa 150 zo mu bwoko bwa POSITIVO ikigo cy’amashuri kitwa GS Rwimpiri.
Izi mudasobwa zifite agaciro ka Frw 41,784,000 ntizigeze zikoreshwa.
Hari undi mushinga u Rwanda rwari rwiyemeje gukorana na Koreya y’Epfo wiswe CADIE Project, impande zombi zashyizeho umukono talili 07, Ukuboza, 2017.
Bawise Capacity Development for ICT in Education (CADIE).
Wari ugenewe $7,000,000( ni ukuvuga miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda).
Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Rwanda Basic Education Board (REB).
Icyakora ku mubare wa $ 2,810,241 zahawe REB ngo izishyire mu mushinga CADIE, amafaranga angana na $ 1,374,748.48 (48.9%) niyo yonyine yakoreshejwe andi arasigara.
Aya yasigaye ariko ntiyagombaga gusigara ahubwo yari bufashe mu kubaka ibigo by’ikoranabuhanga mu mashuri bigafasha abanyeshuri guteza imbere imyigire yabo.
Ibigo by’icyitegererezo mu by’ikoranabuhanga 27 nibyo byonyine byubatswe biruzura mu gihe ibindi 33 byari bicyubakwa ubwo abagenzuzi basuzumaga uko umushinga CADIE washyizwe mu bikorwa.
Hari mu Ukwakira, 2021.
Mu rwego rw’uburezi kandi, byagaragaye ko ibura ry’ibitabo bihagije ari ikibazo Leta yagerageje gucyemura ariko amafaranga yabigenewe akaburirwa irengero.
Imyigishirize iboneye itegeka ko umwarimu n’umunyeshuri, buri wese, aba afite igitabo cye cy’isomo riri kwigishwa.
Kuri iyi ngingo, ikibabaje ni uko abagenzuzi basanze hari ibigo by’amashuri abanza bitagiraga igitabo na kimwe cy’Ikinyarwanda.
Ni ikibazo cyagaragaye mu mashuri abanza yo muri Gicumbi, Gisagara, Kirehe, Musanze, Ngoma, Ngororero, Nyanza na Rusizi.
Si ibitabo by’Ikinyarwanda byaburaga gusa ahubwo n’iby’Icyongereza n’iby’Imibare ni uko!
Ikindi ni uko n’aho ibitabo byari bihari wangaga ari bicye, abana babisaranganya.
Iyi ni imigirire idindiza imyigire n’imyigishirize iboneye bityo ireme ry’uburezi ntiboneke.
Ubwanditsi bwa Taarifa buzakomeza kugeza ku basomyi bayo ibyagaragaye mu bigo bya Leta byasanzwemo imikorere iyihombya…