Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Lt Col Tharcisse Muvunyi Wakanguriye Interahamwe Kumara Abatutsi Yapfuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Lt Col Tharcisse Muvunyi Wakanguriye Interahamwe Kumara Abatutsi Yapfuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 June 2023 8:33 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uyu musirikare wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ariko akaza kukirangiza, yaraye aguye mu bwogero bimuviramo urupfu. Yari yarahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, arangiza igihano cye cy’imyaka 15.

Iby’urupfu rwe bwatangajwe n’umuburanira witwa Me Abbe Jolles wabwiye itangazamakuru ko Muvunyi yaguye mu bwogero nk’uko bagenzi be babanaga muri Niger babimutangarije.

Kuri uyu wa  Gatandatu taliki 10, Kamena, 2023 nibwo umwe mu bo babanaga myamusanze yaguye mu bwogero, arapfa.

Nyuma yo kurangiza igihano cye, Lt Col Tharcisse Muvunyi yabanje kuba i Arusha mu nzu yari acungiwemo umutekano.

Yaje kuva muri Tanzania ajya kubana muri Niger  n’abandi barindwi bari barafunganywe.

Ageze muri Niger yaje kurwara, asaba Ubwongereza ko bwamerera akajya kwivuzayo, ariko ubusabe bwe ntibwasubizwa.

Yatangiye kuba muri Niger mu mwaka wa 2021.

Abo babanaga bavuga ko yari amaze ibyumweru byinshi ameze nabi.

Ndetse ngo taliki 06, Gicurasi, 2023 hari abamusanze yataye ubwenge.

Nyuma bamujyanye kwa muganga ngo barebe niba nta kibazo ubwonko bwe bufite, ariko iryo suzuma ntiryigeze rikorwa kugeza ubwo yasezererwaga mu bitaro taliki 10, Gicurasi, 2023.

Umwunganira yahise yandikira ibaruwa UN ayisaba ko Ubwongereza bwakwemera ko Lt Col Muvunyi ajyayo kwivuriza yo, ariko nta gisubizo Me Jolles yigeze ahabwa.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bazi imvugo y’urwango Lt Col Tharcisse Muvunyi yakoreshaga yangisha Abahutu Abatutsi.

Bivugwa ko ari mu zakajije urwango rwatumye intagondwa z’Abahutu zica Abatutsi urw’agashinyaguro.

Abamwumvise kenshi bazi imvugo ye y’uko iyo inzoka yizungurije ku gacuma, uburyo bumwe buba ari ukuyicana n’ako gacuma kakameneka.

Ari no mu bashishikarije abagabo b’Abahutu bari barashakanye n’Abatutsikazi kubatanga bakicwa.

TAGGED:AbahutuAbatutsiArushafeaturedInterahamweJenosideMuvunyiNigerUrubanza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Miss Muheto ‘Azitabira’ Irushanwa Miss World
Next Article Taiwan Nayo Yahagurukije Indege Zayo Z’Intambara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?