Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Yerekanye Intwaro Ivuga Ko Yanyaze Abacanshuro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

M23 Yerekanye Intwaro Ivuga Ko Yanyaze Abacanshuro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 January 2023 11:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amashusho bivugwa ko yafashwe n’abarwanyi ba M23  yacishijwe kuri Twitter, arerekana intwaro yemeza ko zatawe n’abacanshuro bafasha FARDC ku rugamba.

Mu mezi make ashize nibwo bamwe mu bacanshuro baturuka mu Burusiya no muri Roumania batangiye kugera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko bahagarariwe n’Umufaransa witwa Olivier Bazin bahimba  Col Mario.

Video  ya M23 yerekana abasirikare bayo bikoreye intwaro ziremereye.

Bari bakurikiranye ku murongo bavuye ku rugamba ariko nta nkomere yari ibarimo.

Biganjemo abasore b’intarumikwa batambuka bavuga Igiswayile n’Ikinyawanda gike.

Bari bavuye ku mirongo y’urugamba na FARDC n’abo  ifatanyije iherutse kubera muri Teritwari ya Rutshuru.

Abo bafatanyije bavugwa aha ni FDLR, Mai Mai n’abacanshuro bo mu Burusiya na Roumania.

Bivugaga imyato bavuga ko batahanye iminyago irimo imbunda ziremereye zo mu bwoko bwa Mortier 60 MM, RPG, Machine Guns n’umurundo wa AK47 zikiri nshya.

Ijwi riri mu mashusho ari ku rubuga rw’uyu mutwe,  riragira riti:  “N’abazungu b’Abarusiya murebe ibyo bataye byose, murabona RPG, murabona Mortier nshya, iyi Guverinoma yacu sinzi ko iyi ntambara barwana bazayitsinda.”

Bishongoye ku bo bahanganye babacira umugani uvuga ko ‘akari bupfe kabungira akari bukice”.

Kuba izi ntwaro M23 izikuye ku barwanyi barimo na bariya bacanshuro ni ikindi kimenyetso kivuga ko iby’uko ihabwa intwaro n’u Rwanda nta shingiro bifite.

Igizwe n’abarwanyi bazi akazi kabo, bafite ubushobozi bwo kwambura uwo bahanganye intwaro, imiti n’ibiribwa, bikabahesha uburyo bwo gukomeza kurwana na mususu.

Hagati aho Turikiya iherutse guha Repubulika ya Demukarasi ya Congo intwaro ziremereye.

Icyo gihe M23 yatangaje ko yishimiye izo ntwaro zahawe Congo kuko bazazibambura ku manywa y’ihangu izindi bakazigura ku giciro gito.

Icyakora nta ruhande mu zihanganye na M23 ruragira icyo rutangaza kuri ibi bigwi uyu mutwe uri kwivuga.

Accompagné d’images vidéos ici présente les #M23 viennent d’administrer une RACLÉE à la coalition #FARDC–#FDLR–#MAiMAi–#Wagner sur 2 fronts en même temps et récupérer tout un #ARSENAL.https://t.co/cUtQs5X3om pic.twitter.com/G14TBu2vfA

— Secret de la RDC (@DelaCachette) January 9, 2023

TAGGED:AbacanshuroCongoDRCfeaturedIngaboMakenga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kicukiro: Bamuteye Icyuma Mu Irugu
Next Article Sosiyete Sivile Isanga Ibitera Abana Guta Ishuri Byiyongera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?