Macron Yarase Ibigwi Bya Kagame Mu Kubaka Ibikorwaremezo Bya Siporo

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yaratiye abandi bayobozi ibigwi bya mugenzi we uyobora u Rwanda Paul Kagame bijyanye no kubaka ibikorwaremezo bya siporo nka BK Arena.

Hari mu ijambo yabagejejeho ubwo yabakiraga nk’abashyitsi b’imena baje kwitabira umuhango wo gutangiza imikino Olimpiki iri butangire ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu taliki 26, Nyakanga, 2024.

Umuyobozi mukuru w’Abafaransa avuga ko iyo ibikorwa remezo byubatswe neza kandi ari byinshi bigira uruhare mu kuzamura impano mu bato, bikababera uburyo bwo kwiyerekana no  guhemberwa izo mpano bakiteza imbere.

Macron avuga ko ubwo yasuraga u Rwanda mu myaka micye ishize, yajyanye na Perezida Kagame kureba umwe mu mikino yabereye muri BK Arena, iki kikaba kimwe mu bikorwaremezo bya siporo bikomeye mu Rwanda.

Urwo ngo ni urugero rwiza abandi bakwiye kwigana niba bashaka ko urwego rw’imikino mu bihugu byabo rutera imbere.

Asaba ko ibihugu bikize bifasha ibikennye kubaka ibikorwaremezo nk’ibyo kuko biri mu bituma amajyambere yabyo azamuka bityo, gahoro gahoro, bikigobotora ubukene.

Ku byerekeye uko u Rwanda rwabigenje, Emmanuel Macron avuga ko u Rwanda rwabikoze vuba ku rugero rugaragarira buri wese.

Imikino Olimpiki y’i Paris iratangizwa n’umuhango ukomeye witabirwa n’ibyamamare bikomeye birimo Céline Dion, Aya Nakamura, Lady Gaga n’abandi.

Perezida Paul Kagame ari muri bacye mu bakuru b’ibihugu by’Afurika batumiwe mu itangizwa ryawo.

Ikinyamakuru Le Parisien cyatangaje ko mu mugezi witwa  La Seine hari bubere akarasisi k’ubwato 85.

Abakinnyi 6,500 nibo bari bwitabire imikino itandukanye izakinirwa muri iri rushanwa mpuzamahanga riri muyakomeye kurusha andi abaho ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version