Mageragere: Muganga Wa Gereza Akurikiranyweho Gucuruza Imiti Y’Abagororwa

Habiyakare usanzwe ari umuganga mu igororero rya Nyarugenge riri mu Murenge wa Mageragere  yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kumena ibanga ry’akazi, gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke no kunyereza umutungo.

Ubugenzacyaha buvuga ko mu bihe bitandukanye yafashe  ‘transfers’ zahawe abagororwa zo kujya kwivurizaho akzikoresha mu buryo bunyuranye n’amategeko ndetse akoresha telefone ye bwite mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza y’igororero.

Bimwe muri ibyo byaha birimo no gucuruza muri Farumasi zo hanze imiti igenewe abagororwa.

Taliki 13, Kamena, 2023 nibwo Bwana Anastase Habiyakare yatawe muri yombi.

Ubugenzacyaha buvuga kandi ko mu bihe bitandukanye yakoze inyandiko zisaba imiti y’abagororwa yamara kuyihabwa akajya kuyigurisha ku bandi bafite Farumasi.

Mu rwego rwo kuburira abandi bafite umutima wo gukora ibyaha nk’ibyo, RIB  ibwira abantu bose ko itazihanganira abantu bakora ibikorwa byo kunyereza umutungo, ndetse n’ibindi byaha; ko uzafatwa atazihanganirwa n’amategeko.

Habiyakare afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo, mu gihe dosiye ye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaho.

Iyo umuntu ukirikiranyweho icyaha nk’icye agihamijwe n’urukiko rubifitiye ububasha ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Akurikiranyweho kandi icyaha cyo kunyereza umutungo, ugihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Icyaha cyo Kumena ibanga ry’akazi, iki ugihamijwe n’Inkiko ahabwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda, atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version