Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 October 2025 1:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bernard Makuza. Ifoto: The New Times.
SHARE

Bernard Makuza niwe uyoboye indorerezi za Afurika yunze ubumwe mu matora y’Umukuru w’igihugu azabera muri Cameroun guhera kuri iki Cyumweru Tariki 12, Ukwakira, 2025.

Abazaba bagize iryo tsinda bazasuzuma uko ibiro by’itora biteguwe, barebe imigendekere yo gutora nyirizina, bakurikirane ikusanywa ry’amajwi n’ibarura ryayo kandi bazaba bahari igihe ibyayavuyemo bizatangazwa.

Iri tsinda rigizwe n’abantu 40 batoranyijwe mu bice bitandukanye bya Afurika, bakabamo abagize Inteko ishinga amategeko y’uyu Muryango yitwa Pan-African Parliament, ba Ambasaderi b’ibihugu bya Afurika bibihagarariye muri uwo muryango, abo muri Sosiyete sivile, abanyamakuru n’intiti zo muri za Kaminuza.

Abo ni abo muri Algeria, Burkina Faso, Uburundi, Côte d’Ivoire, Repubulika ya Centrafrique, Chad, Djibouti, Misiri, Eswatini, Ethiopia, Gabon, Ghana, Kenya, Madagascar, Liberia, Mauritania, Mauritius, Namibia, Nigeria, u Rwanda, Senegal, Seychelles, Somalia, Afurika y’EpfoA, Tanzania, Tunisia, Uganda na  Zimbabwe.

Umurimo wabo bazawukora hagati y’itariki 07 n’itariki 16, Ukwakira, bikaba biteganyijwe ko raporo y’ibyo babonye bazayigeza ahagaragara tariki 14, uku kwezi mu gikorwa kizabera muri Hilton Hotel iri Yaoundé.

Iyo raporo izaba ikubiyemo ibyo babonye mu migendekere yayo matora n’ibyifuzo ngiro bigenewe Afurika yunze ubumwe.

Bernard Makuru yabaye Perezida wa Sena y’u Rwanda guhera tariki 14, Ukwakira,  2014 kugeza tariki  17, Ukwakira  2019.

Mbere yari yarabaye Minisitiri w’Intebe, inshingano yatangiye tariki 08, Werurwe, 2000 kugeza tariki 06, Ukwakira, 2011.

TAGGED:AfurikaAmatoraCamerounfeaturedMakuzaPerezidaUbumwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo
Next Article Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Imidugararo Y’Amatora Muri Cameroun Yatumye Ibiciro Muri Centrafrique Bizamuka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Kuri Perezida Kagame Nta Terambere Rirambye Igihe Umuturage Ahejwe

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

You Might Also Like

Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?