Malipangou Ashobora Kugezwa Mu Nkiko

Malipangou

Gasogi United yatangaje ko igiye kurega umukinnyi wayo ukomoka muri Centrafrique, Théodore Yawanendji-Malipangou Christian kuko yataye akazi no kutubahiriza amasezerano bagiranye.

Ibaruwa ikubiyemo impamvu z’iki kirego, yabonywe n’itangazamakuru irimo ibika byibutsa abasomyi iby’ingenzi mu bikubiye mu masezerano Gasogi United yagiranye na Malipangou.

Harimo ko iyi kipe yageze n’aho imubwira ko agomba kugaruka mu kazi mu minsi itanu iri imbere bitaba ibyo ikamurega mu nkiko.

Amasezerano y’imikoranire hagati ya Gasogi United na Malipangou yari burangire tariki 24 Nyakanga 2024, aza kongerwaho amezi ane agera tariki 24 Ugushyingo 2024, kubera ko hari iminsi uyu mukinnyi wo hagati muri Gasogi United yari amaze ari mu igeragezwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

- Kwmamaza -

Ubwo uyu mwaka wa Shampiyona watangiraga, Théodore Yawanendji-Malipangou Christian yasabye ubuyobozi ko akeneye amafaranga, bityo ko bamuha amasezerano mashya y’umwaka, bakamuha umushahara wa Miliyoni avuye ku bihumbi 250 Frw, na Miliyoni Frw 15 zo kumwinjiza mu ikipe.

Gasogi United yemeye kumuha Frw 10 000 000 n’ibindi byose yasabaga birimo no kumuha igitambaro cya kapiteni n’agahimbazamusyi ka Frw 100 000  birangira umukinnyi yemeye.

Amakuru avuga ko yatangiye guhabwa ibyo bemeranyijwe byose, uretse miliyoni Frw 10 , bumvikanye ko azabona mbere ya tariki 30, Ukuboza, 2024.

Icyaje kurakaza ubuyobozi bwa Gasogi United ni uko nyuma y’ibyo byose, Malipangou atigeze ashyira umukono kuri ayo masezerano ndetse arabura.

Umukinnyi Théodore Yawanendji-Malipangou Christian we yarangije gusezera bagenzi be muri Gasogi United, akavuga ko amasezerano ye na Gasogi United yarangiye tariki 24 Ugushyingo.

Amakuru ahari aremeza ko Malipangou ashobora gutangira gukinira Rayon Sports mu mwaka wa 2025.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version