Massamba na Melodie Bagiye Gukorera Indirimbo Muri Norvège

Kuri uyu wa Gatandatu Intore Massamba na Bruce Melodie bazataramira Abanyarwanda baba muri Norvège n’inshuti zabo.

Hagati aho ariko hari gahunda y’uko buri wese muri bo ari bukorere indirimbo mu bwato buri bubatembereze mu mazi akikije Norway.

Massamba yabwiye Taarifa ko ariko  we  by’umwihariko hari Kaminuza ari butange ikiganiro kivuga ku bihangano bya muzika gakondo.

Ati: “ Hari Kaminuza uyu munsi ndi bujyemo gusobanura ibijyanye n’umuziki gakondo ariko ejo njye na Melodie tuzajya gutaramira abantu.”

- Kwmamaza -
Melodie na Massamba muri Norway

Massamba avuga ko Abanyarwanda batumiwe muri kiriya gitaramo ni ababa mu bihugu bigize iktwa Scandinavia ni ukuvuga Denmark, Norway, Sweden, Finland, Iceland n’ibirwa byitwa Faroe Islands, Greenland na  Åland.

Ku rundi ruhande, Massamba avuga ko we na Melodie bari bukorerwe indirimbo n’abanyeshuri biga ibyo gutunganya umuziki.

Yatubwiye ko hari imikoranire iteganyijwe hagati ya bamwe mu bahanzi b’Abanyarwanda n’abakora umuziki muri Norway kugira ngo bajye bafasha abahanzi b’Abanyarwanda gukora neza indirimbo.

Intore Massamba ivuga ko ibyo we na Melodie bagiye gukorera muri Norway bazabifashwamo na Ambasade y’u Rwanda muri biriya bice.

Norway: Igihugu kiri mu bifite abantu babayeho neza cyane…

Norway: Igihugu kiri mu bifite abantu babayeho neza cyane…

Norway, kizwi cyane ku bwami bwa Norway, ni igihugu giherereye mu Majyaruguru y’Isi, ku mpera.

Umurwa mukuru wacyo ukaba n’umujyi munini ni Oslo

Kiri ku buso bwa kilometero kare 385,207, kigaturwa n’abaturage 5,425,270 nk’uko imibare yo muri Mutarama, 2022 ibyemeza.

Norway ituranye na Sweden na Finland ndetse n’u Burusiya.

Ikora ndetse no ku Bwongereza ndetse na Denmark.

Iki gihugu muri iyi minsi kiyobirwa n’umwami witwa Havald V.

Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu yitwa Jonas Gahr Støre.

Yatangiye izi nshingano mu mwaka wa 2021.

Iki gihugu ni icya mbere ku isi gifite abaturage binjiza amafaranga menshi kandi bafite imibereho iboneye kurusha ahandi ku isi.

Byemezwa na raporo zirimo iyitwa Human Development Index.

Ni nacyo gihugu kibamo uburinganire kurusha ibindi ku isi nk’uko byatangajwe mu mwaka wa 2017  muri raporo yiswe World Happiness Report.

Muri macye Norway ni igihugu cy’amahoro n’amajyambere bisesuye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version