Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mbere Yo Kuza Mu Rwanda Perezida Wa Pologne Yabanje Muri Kenya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Mbere Yo Kuza Mu Rwanda Perezida Wa Pologne Yabanje Muri Kenya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 February 2024 2:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Andrzej Sebastian Duda uyobora Pologne n’umugore we Agata Kornhauser–Duda bageze muri Kenya kuri uyu wa Mbere bakirwa na  William Ruto na Madamu we Rachel Ruto.

Ni uruzinduko ari burangize ahita yurira indege ye imuzana mu Rwanda kuganira na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ku ngingo z’uburyo ibihugu byombi byakomeza gukorana.

Ni uruzinduko azasuramo urwibutso rwa Gisozi ariko mu minsi itatu azamara mu Rwanda akazasura n’i Kibeho ahari ahantu hatagatifu ba mukerarugendo bakunze gusura.

U Rwanda rufite Ambasaderi warwo i Warsaw( Umurwa mukuru wa Pologne) uwo akaba ari Prof Anastase Shyaka.

Ariko Pologne nayo irateganya kuzayifungura mu Rwanda.

Mu Ukuboza, 2022 nibwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wa Pologne witwa Pawel Jabłoński yabwiye mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane by’u Rwanda Dr. Vincent Biruta ko Pologne yifuza gufungura Ambasade i Kigali.

Hari kandi n’abashoramari 20 bavugaga ko biteguye gushora mu nzego zitandukanye z’ubukungu bw’u Rwanda.

Jabłoński icyo gihe yavuze ko gufungura iriya Ambasade bizaterwa n’imikoranire hagati ya Guverinoma z’ibihugu byombi.

Ati: “ Mu bihe bisanzwe gufungura Ambasade bisaba igihe runaka kirimo n’ibikorwa byo gutegura uko imirimo yayo izaba ikora ariko ndabizeza ko bizakorwa vuba uko bishoboka kose kugira ngo hafungurwe Ambasade z’ibihugu byombi.”

Yunzemo ko Pologne yashyize ku mwanya wa mbere u Rwanda nk’igihugu bazakorana mu rwego rw’uburezi kandi mu buryo bw’umwihariko.

U Rwanda nicyo gihugu cy’Afurika cya mbere gifite abanyeshuri benshi biga muri Pologne bagera ku 1,200.

TAGGED:AmbasadefeaturedPerezidaPologneRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyayi Kinjirije u Rwanda Miliyoni $3 Mu Minsi Irindwi
Next Article Imibiri Yabonetse Mu Masambu Y’Abaturage I Huye Imaze Kurenga 700
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gisagara: Abashakanye Baravugwaho Kwica Umuntu Muri 2021 Bamuta Mu Bwiherero

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?