Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mexique Haba Ababikira Biyemeje Guteza Imbere Urumogi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Utuntu n'Utundi

Mexique Haba Ababikira Biyemeje Guteza Imbere Urumogi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 December 2023 1:47 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mexique ni igihugu kiri mu Majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Uretse kuba kiri mu bikize muri Amerika bita ko ari iya Abalatini( Latin America), iki gihugu kizwiho byinshi birimo n’urugomo ruterwa n’ibiyobyabwenge.

Mexique iri mu Majyepfo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika

Muri iyi nkuru, ikiyobyabwenge kihavugwa ni urumogi ruhingwa, rugasarurwa kandi rugatunganywa ndetse rukananyobwa n’ababikira biyise Ababikira bo mu gikombe( Sisters of Valley).

Umuryango wabo bawushinze mu mwaka wa 2014, babikora bagamije kumenyekanisha ibyiza byo kunywa urumogi ariko mu rwego rwo kwivura.

Uko babivuga kandi ni nako babikora kubera ko nabo barunywa ku bwinshi.

Hari n’itsinda ry’abandi babikira bakorera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika biyemeje kubigana.

Ibiri amahire ni uko hari Leta 12 muzirenga 50 zigize Amerika zemera gukoresha urumogi ku mugaragaro.

Muri izo Leta niho abo babikira bahakora ubucuruzi bukomeye k’uburyo mu mwaka wa 2022 bwabinjirije $500,000.

Ababikira bo muri Mexique bo berekana ku mugaragaro ko kunywa urumogi ari ikintu kitagize ikintu namba gitwaye.

Bafite paji ya Instagram bashyiraho amafoto bahinga, babagara, basarura, banika ndetse bakanywa n’urwo rumogi bejeje.

Hagati aho kandi ni uko baba bajya mu bitaramo cyangwa ibiganiro mbwirwaruhame bivuga ku rumogi.

Icyakora bo ntibunguka cyane nka bagenzi babo bo muri Amerika kuko ku mwaka ibyo bakora bibinjiriza $10,000 gusa.

Igitangaje ariko ni uko abo babikira bo mu gikombe bari abantu batanu GUSA.

Bakora k’uburyo berekana amakuru make y’aho baherereye k’uburyo utapfa kuhakeka.

Imikorere yabo iba iteguye k’uburyo abapolisi badapfa kumenya aho bakorera.

Si polisi gusa bihisha ahubwo baba banga ko abagizi ba nabi bandi bashobora kuza bakabasahura ibyo bigejejeho muri ubwo bucuruzi bwabo ‘butemewe.’

Baherutse gutumira umunyamakuru bamusaba ko abafata amashusho ariko nabwo mu buryo butuma aho bakorera hatazapfa kumenyekana.

Si ukunywa urumogi gusa ariko kuko abo babikira banarutunganya kugira ngo barukoreshe bavura abaturage bafite ibikomere, imvune, kubura ibitotsi n’ibindi.

Mu mikorere yabo habamo no guhora basoma batyaza ubwenge.

Nta ndahiro bakora iyo bagiye kwinjira muri uwo muhamagaro.

Bafite umuhanga mu butabire witwa Alehli Paz ubafasha mu gukora imiti muri iki kimera.

Ikindi kiranga aba babikira badasanzwe ni uko bahora bambaye amadarubindi yirabura.

Amafoto yabo:

Bafite umuhanga mu butabire ubafasha kurutunganya neza
Nabo bararunywa
Bakorera ahantu bihishe Polisi
Aba babikira badasanzwe bahinga no mu ndobo
TAGGED:AbabikirafeaturedMexiqueUbucuruziUbuvuziUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abana Bafite Ubutumwa Bageneye Abayobozi Ababyeyi N’Abarezi
Next Article Imikoranire Ya BK Na BDF Mu Gufasha Imishinga Mito N’Iciriritse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?