Min Biruta Muri Brazil Mu Ruzinduko Rw’Amateka

Mu mibereho y’ibihugu byombi( Brazil n’u Rwanda) nibwo bwa mbere Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda asuye Repubulika y’abaturage ya Brazil mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Itangazo Taarifa ikesha Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda rivuga ko Biruta yageze Rio de Juneiro yakirwa n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga  Mauro Viera wari uhagarariye Perezida Lula Da Silva.

Ibiganiro hagati ya Biruta na Mauro byibanze ku mikoranire hagati y’u Rwanda na Brazil hagamijwe inyungu za buri gihugu.

Muri uru ruzinduko, u Rwanda rwasinyanye na Brazil amasezerano yo kohererezanya abakatiwe n’inkiko ndetse no korohereza abava muri kimwe muri ibi bihugu bajya mu kindi.

Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rushaka gukorana na Brazil mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’iby’indege.

Avuga ko uruzinduko rwe ari ingenzi mu guteza imbere umubano hagati ya Kigali na Rio de Jeneiro kandi ngo ruzatuma ibihugu byombi birushaho kumenyana no gukorana mu nzego zitandukanye.

Yashimye ko Brazil iherutse gutorerwa kuyobora Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi mu gihe cy’ukwezi( Ukwakira).

Biruta kandi yaganiriye na mugenzi we wa Brazil uko umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo wifashe kandi bemeranya ko hari ikigomba gukorwa kugira ngo amahoro arambye agaruke.

Ubusanzwe u Rwanda rufitanye umutekano na Brazil watangiye mu mwaka wa 1981 ariko uza gucwedeka kubera ibibazo byabaye mu Rwanda.

Nyuma waje kubura umutwe ariko muri iki gihe uri kongerwamo imbaraga nyinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version