Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Yagaragaye Ayoboye Urugamba

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr. Abiy Ahmed yagaragaye ayoboye urugamba ingabo z’igihugu cye zihanganyemo n’abarwanyi b’umutwe wa TPLF, atangaza ko zimaze kubambura bimwe mu bice bari barigaruriye.

Muri iki cyumweru nibwo byemejwe ko Dr Abiy yasigiye inshingano Demeke Mekonnen Hassen umwungirije, ajya ku rugamba rwo guhangana n’umutwe ushamikiye ku ishyaka Tigray People’s Liberation Front n’abarwanyi bishyize hamwe, bari bakomeje gusumbiriza umurwa mukuru Addis Ababa.

Dr Abiy yabaye umusirikare mukuru mu ngabo Ethiopia mu 1991–2010, avamo afite ipeti rya Lieutenant Colonel. Nka Minisitiri w’Intebe ni we Mugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Ethiopia.

Mu mashusho yashyize ku rukuta rwa Twitter, Abiy agaragara ari kumwe n’abasirikare benshi bagana imbere, afite telefoni ya gisirikare bigaragara ko arimo kuvugana n’abandi bayobozi b’ingabo.

- Advertisement -

Yumvikana avuga ngo “Icyo mubona inyuma yanjye ni umusozi wari ibirindiro bikomeye by’umwanzi kugeza ejo. Ubu twamaze gusukura ako gace neza. Umuhate w’abasirikare uri ku rwego rwo hejuru. Intambara irimo kugenda neza, ubu twamaze gufata Kasagita. Uyu munsi turafata Chifra na Burqa. Tuzakomeza kugeza ubwigenge bwa Ethiopia bubashije gusugira.”

Yavuze ko icyo barimo urwani ari Ethiopia ihwanye n’ibitambo barimo gutanga. Yavuze ko bizeye ko urugamba ruzakomeza neza kandi bakabona intsinzi.

Abiy yavuze ko abaturage bari ku ruhande rwabo kandi barimo gukora ibishoboka byose ngo amajwi yabo yumvikane, kimwe n’abahanga mu by’amashuri n’izindi nzego.

Yakomeje ati “Inshingano zacu rero ni ukurangaza imbere urugamba mu kuyobora ingabo kandi tukagera ku mutsindo. Mwabonye intambwe twateye mu munsi umwe, ibi bizakomeza haboneke n’izindi ntsinzi .”

“Umwanzi ntabwo afite ubushobozi bwahangana natwe. Tuzatsinda maze tuzarage abana bacu igihugu cyigenga kandi gikungahaye. Niyo mpamvu turi hano kandi umusaruro urashimishije.”

Dr Abiy yagiye ku rugamba mu gihe bisa n’aho rwari rukomeje kugorana ku ngabo za leta, bijyanye n’uko abarwanyi benshi bari bakomeye mu Ngabo za Ethiopia barimo kurwana ku ruhande rwa TPLF.

Hagati aho ibihugu byinshi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye birimo gucyura bwangu abadipolomate babyo. Hari ubwoba ko mu minsi mike iri imbere ibintu byaba bibi kurushaho.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version