Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Yatanze Inshingano Ajya Ku Rugamba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Yatanze Inshingano Ajya Ku Rugamba

Last updated: 24 November 2021 8:09 pm
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed yasigiye inshingano Demeke Mekonnen Hassen umwungirije, ajya ku rugamba guhangana n’umutwe wa TPLF usumbirije umurwa mukuru.

Ni icyemezo yafashe mu gihe abarwanyi bageze mu bilometero 200 uvuye mu murwa mukuru Addis Ababa.

Guverinoma ya Ethiopia magingo aya irimo kwinjiza abasirikare bashya ku bwinshi, bagahabwa imyitozo y’ibanze mbere yo koherezwa ku rugamba. Mu bemeye guhita binjira mu gisirikare harimo Haile Gebreselassie na Feyisa Lilesa bafite imidali ya zahabu mu gusiganwa ku maguru.

Reuters yanditse ko Minisitiri w’Intebe wungirije Demeke Mekonnen Hassen ari we wasigaranye inshingano zo guhuza ibikorwa bya Guverinoma.

Umuvugizi wa Guverinoma, Legesse Tulu, yemeje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ko Minisitiri w’Intebe Abiy yageze ku rugamba ku wa Kabiri.

Demeke wasigaranye inshingano asanzwe ari na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga.

Ku wa Mbere nibwo Abiy yatangaje ko ashaka kujya kuyobora urugamba ubwe, agahangana n’inyeshyamba za TPLF n’abarwanyi bishyize hamwe na zo.

Ni nyuma y’uko mu kwezi gushize zavuze ko zishaka gufata umurwa mukuru, ndetse urugamba rugeze kure.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri imirwano ikaze yabereye mu bice byo hafi ya Debre Sina, ni muri kilometero 190 i Addis Ababa.

Bibarwa ko ari agace kugasohokamo byakoroshya urugamba ku nyeshyamba, kuko zaba zigeze mu mirambi irushaho gusatira umurwa mukuru.

Bisa n’aho urugamba rukomeje kugorana ku ngabo za leta, bijyanye n’uko abarwanyi benshi bari bakomeye muri Ethiopia barimo kurwana ku ruhande rwa TPLF, mu gihe aribo batumaga ingabo z’iki gihugu zikomera.

Hagati aho ibihugu byinshi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye birimo gucyura bwangu abadipolomate babyo. Hari ubwoba ko mu minsi mike iri imbere ibintu byaba bibi kurushaho.

Ntabwo biremezwa aho Abiy arimo kuyoborera urugamba, niba ari aho imirwano ibera koko cyangwa ahandi hatekanye, hanze y’umurwa mukuru.

Nta foto ye ari ku rugamba irajya hanze.

Undi waherukaga gukora nk’ibyo yari Marechal Idris Deby Itno wahoze ayobora Tchad, wiciwe ku rugamba.

Dr Abiy yabaye umusirikare mukuru mu ngabo Ethiopia mu 1991–2010 avamo afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

TAGGED:Abiy AhmedEthiopiafeaturedOromoTPLF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDB Yashimye AbanyaZimbabwe Batangiye Kumurikira Mu Rwanda Ibyo Bakora
Next Article U Rwanda Rwiyemeje Kuzamura Ubufatanye Na Congo-Brazzaville No Mu Bya Gisirikare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Icyerekezo Minisiteri Y’Uburezi Ifite Ku Mubare W’Abarimu

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

You Might Also Like

Mu mahanga

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?