Abashyigikiye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Sir Keir Starmer bavuga bashikamye ko umuntu wabo atazemera kwegura ahubwo ko azarwana uko bishoboka kose akaguma k’ubuyobozi.
Mu ishyaka rye ry’abakozi bita Labour Party harimo amacakubiri ashobora gutuma ava k’ubutegetsi bwaryo kandi byatuma ahita anegura mu mwanya wa Minisitiri w’Intebe.
Ubuyobozi bwe bushobora kuza kugera ku ndunduro kuri uyu wa Gatatu Tariki 12, Ugushyingo, 2025 abagize Inteko ishinga amategeko y’igihugu nibaramuka batemeranyije ku byerekeye ingengo y’imari.
Abashyigikiye Kier Starmer bavuga ko bahangayikishijwe n’uko ashobora kweguzwa, bakemeza ko bazamuba hafi ntihagire umukura k’ubuyobozi bw’ishyaka.
Hagati aho abanugwanugwa ko bamusimbura nabo ni Wes Streeting usanzwe ushinzwe ubuzima n’ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu witwa Shabana Mahmood.
Hari na Ed Miliband ushinzwe ingufu n’ushinzwe ubwikorezi bw’abantu n’ibintu witwa Louise Haigh.
Stamer amaze amezi 17 k’ubutegetsi, ubu akaba ari mu bibazo bitewe n’uko amatora yo muri Ecosse ndetse n’ahitwa Wales atagenze neza bityo imikorere y’ishyaka riri k’ubutegetsi ikaba icumbagira.