Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Minisitiri W’Urubyiruko Ati: ‘Rubyiruko Ibyo Mubona Ubu, Siko Byahoze”
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Minisitiri W’Urubyiruko Ati: ‘Rubyiruko Ibyo Mubona Ubu, Siko Byahoze”

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 December 2022 5:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Rosemary Mbabazi usanzwe ari Minisitiri w’umuco avuga ko urubyiruko rw’ubu rwagombye kumenya ko ibyiza rubona biri mu Rwanda rw’ubu atari ko byahoze. Ngo kera ibintu byari bikomeye!

Hari mu Nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Murenge wa Kimirinko mu Karere ka Gasabo.

Avuga ko ibyinshi byiza abantu bari mu Rwanda babona muri iki gihe, bishingiye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo y’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Ati: “ Ntimubona ko ubu dukorera Inteko y’Umuryango ahantu heza tukanerekana ibyo twagezeho dukoresheje powerpoint n’ibindi byiza mubona?…Siko byahoze!”

Mbabazi avuga ko kuba Abanyarwanda babanye muri iki gihe kandi igihugu kikaba kitaruzuye nk’uko hari abajyaga babivuga, bishingiye ku bushake bwa FPR-Inkotanyi bwo kumva ko Abanyarwanda bose bagomba kubana mu mahoro kandi nta vangura.

Avuga ko iyo abantu badashyize hamwe ntacyo bageraho.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Rosemary Mbabazi avuga ko FPR-Inkotanyi yasanze ibyiza ari ukubaka ubushobozi bw’Umunyarwanda kugira ngo abeho yishakamo ibisubizo.

Ati: “ Umutungo wa mbere u Rwanda rufite ni abaturage barwo.”

Mbabazi kandi yagarutse ku bavuga ko u Rwanda rwiba amabuye y’agaciro y’ahandi, avuga ko ababivuga baba babeshya.

Perezida Paul Kagame nawe aherutse kuvuga ko abavuga ko u Rwanda rwakijijwe n’amabuye rwiba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bibeshya kubera ko u Rwanda aho rugeze ruhagejejwe n’uko ruba rwakoze.

Ngo ni ibiva mu cyuya Abanyarwanda baba babize ngo biteze imbere.

Mbabazi yavuze kandi ko burya hariho abayobozi b’amoko abiri:

Hari abo yise  ‘transactional’ n’abandi bayobozi bari ‘transformational’.

Uwa mbere aba ari umuyobozi ubanza kureba icyo ari bukure mu mikoranire ye n’uwo ashinzwe.

Ni nk’umucuruzi ubanza kureba icyo ari bukure mo, bimwe abahanga mu bucuruzi bita ‘transactions’.

Umuyobozi uri ‘transformational’ we ngo ni umuyobozi uharanira ko umuturage agira impinduka mu buzima bwe.

Mbabazi yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kimironko gukomeza kuzirikana indangagaciro za FPR-Inkotanyi bakibuka ko ari umuco wabo, ugomba kuranga Abanyarwanda aho bari hose.

Harabura igihe gito ngo Umuryango FPR-Inkotanyi wizihize imyaka 35 umaze ushinzwe.

TAGGED:featuredInkotanyiMbabaziRwandaUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Abashaka Gukorera Impushya Zo Gutwara Ibinyabiziga ‘Boroherejwe’
Next Article Ibiciro Bya Mazutu Na Lisansi Mu Rwanda Byagumye Uko Byari Biri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?