Miss Sonia Rolland ‘Yahaye’ Messi Ikaze Muri Visit Rwanda

Mu gihe habura igihe gito ngo rutahizamu uri mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi ku isi witwa Lionel Messi yerekwe abafana b’Ikipe Paris Saint-Gèrmain yo mu Bufaransa, umukinnyi wa Filimi akaba yarigeze no kuba Miss w’u Bufaransa Sonia Rolland yasabye abafana b’iriya kipe gutangira gusura u Rwanda mu gihe bagitegereje Lionel.

Kuri Twitter Sonia Rolland uvuka ku babyeyi barimo Umunyarwanda yanditse ati: “ Mu gihe tugitegereje ko Messi agera inaha bakamutwereka, mureke tube dusura u Rwanda.”

Ikipe Paris Saint-Gèrmain Lionel Messi agiye gutangira gukinira, isanzwe ifitanye amasezerano na Leta y’u Rwanda y’uko abakinnyi bayo bagomba kwambara imyenda yanditseho ‘ Visit Rwanda’ mu rwego rwo kurukururira ba mukerarugendo, narwo rukayishyura.

Sonia Roland ati: ” Musure u Rwanda”

Ni uburyo bwo kurushaho gukurura abanyamahanga ngo basure u Rwanda mu rwego rwo kuzamura urwego rwarwo rw’ubukerarugendo.

Uru rwego rufatiye runini ubukungu bw’u Rwanda.

Ni Miss, akaba umukinnyi wa Filimi akaba n’Umunyarwandakazi

Si Paris Saint-Gèrmain gusa u Rwanda rufitanye nayo amasezerano ya Visit Rwanda, ahubwo ruyafitanye n’indi kipe yo mu Bwongereza yitwa Arsenal.

FC Barcelona ntizibagirwa Messi

Messi yatangiye gukinira iyi kipe akiri muto. Mu myaka 34 amaze avutse, muri yo imyaka 21 yayimaze akinira FC Barcelona.

Ejo bundi nibwo yatunguwe kandi ababazwa cyane no kumva ko atazahabwa andi masezerano yo gukomeza gukinira Barca.

Mu kiganiro aherutse guha abanyamakuru, yavuze ko yashenguwe no kumenya ko atazemererwa gusinya andi masezerano asimbura ayarangiye ku wa 30 Kamena, 2021.

Ku wa Kane FC Barcelona yemeje ko uyu mugabo wegukanye Ballons d’Or esheshatu atazongererwa amasezerano kubera amabwiriza mashya ya Shampiyona ya Espagne (La Liga.)

Aya makuru Messi yayamenyeye mu ndege  ava mu biruhuko muri California yerekeza muri Espagne.

Hari nyuma yo kwegukana igikombe cya Copa America hamwe n’ikipe y’igihugu ya Argentine.

Byateganywaga ko azasinya amasezerano y’imyaka ine, ariko umushahara we ukagabanywaho 50%. Ibi kandi yari yarabyemeye.

Gusa kubera amategeko ya Shampiyona yo muri Espagne, FC Barcelona yaje kumenyeshwa ko idashobora kwandikisha umukinnyi ku masezerano nk’aya Messi, bijyanye n’ibibazo by’ubukungu irimo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Messi yagize ati “Uyu mwaka, umuryango wanjye nanjye ubwanjye twari tumaze kwiyumvisha ko tuzaguma mu rugo, nibyo buri wese yifuzaga kurusha ibindi.Twahoraga tubyiyumvisha, twari mu rugo. Twatekerezaga ko tuzaguma muri Barcelona. Ariko uyu munsi ni igihe cyo gusezera ku bw’ibyo byose.”

Yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo agume muri iyi kipe kimwe na Perezida wayo Juan Laporta, ariko ntibyagenda neza kubera amategeko ya La Liga ajyanye no gukoresha umutungo w’ikipe bijyanye n’icyo yinjije.

Yavuze ko mu mwaka ushize yashatse gusohoka muri iyi kipe ntibikunde, muri uyu mwaka yifuza kuhaguma birangira agiye.

Hari amakuru ko iriya Kipe yo mu Bufaransa ishaka kumuha amasezerano y’imyaka ibiri kuri miliyoni £25 nyuma yo kwishyura imisoro.

Hashobora kuzongerwaho undi mwaka.

Messi yakiniye Barcelona imikino 778 guhera mu mwaka wa 2003, atsindamo ibitego 672, atangamo imipira 305 yavuyemo ibitego.

Yegukanye ibikombe 31.

Messi ubu ari muri PSG akazajya akina yambaye No 30
Yahawe umwambaro wa Visit Rwanda
Agiye gukinira Paris Saint Germain mu myaka ibiri iri imbere
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version