Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Miss World 2021 Yasubitswe Igitaraganya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Miss World 2021 Yasubitswe Igitaraganya

Last updated: 17 December 2021 8:02 am
Share
SHARE

Ubuyobozi bwateguye irushanwa rya Miss World 2021 ririmo kubera muri Puerto Rico bwarisubitse ku munota wa nyuma, kubera ubwandu bwa COVID-19 bwibasiye abaryitabiriye.

Ni irushanwa rihurije hamwe abakobwa 97 bo hirya no hino ku Isi, u Rwanda ruhagarariwe na Miss Rwanda 2021 Ingabire Grace.

Icyemezo cyo gusubika iri rushanwa cyatangajwe kuri uyu wa Kane habura amasaha make ngo habe ibirori bikomeye cyane byo kurisoza.

Cyafashwe nyuma y’inama yahuje abahanga mu by’ubuvuzi n’ibiyanye na za virus bahawe akazi kugira ngo bakurikirane irushanwa rya Miss World 2021, hamwe n’ibiganiro n’inzego z’ubuzima za Puerto Rico.

Itangazo rikomeza riti “Icyemezo cyafashwe n’abategura irushanwa ni ukwimura umunsi wa nyuma ukurikiranirwa hirya no hino ku isi uzabera muri Puerto Rico Coliseum Jose Miguel Agrelot, mu minsi 90 iri imbere.”

Abategura irushanwa bavuze ko hafashwe ibyemezo byo gukaza amabwiriza yo kwirinda mu nyungu z’abitabiriye irushanwa, abarimo gutunganya irushanwa n’abazarikurikirana.

Bakomeza bati “Ariko nyuma y’ubwandu bwiyongereye bwemejwe muri iki gitondo, nyuma yo kuganira n’inzego z’ubuzima hafashwe icyemezo cyo kurisubika.”

Abitabiriye iri rushanwa bose bahise bashyirwa mu kato mu gihe bategereje kongera gupimwa.

Itangazo rikomeza riti “Umunsi wonyine abitabiriye irushanwa n’abarimo kurikoramo bose bazaba bemejwe n’inzego z’ubuzima n’abajyanama ko nta kibazo basigaranye, nibwo abitabiriye irushanwa n’abarimo gufasha mu migendekere myiza yaryo bazasubira mu bihugu byabo.”

Julia Morley uyobora Miss World Ltd yatangaje ko bategereje umunsi abarimo guhatana bazabasha gusubira mu irushanwa.

Hari amakuru ko icyemezo cyogusubika irushanwa cyafashwe nyuma y’uko abantu 17 mu bitabiriye irushanwa n’abarimo kurikoramo banduye COVID-19.

Mu batahuweho ubwandu harimo Manasa Varanasi wegukanye ikamba rya Miss India World 2020.

 

TAGGED:featuredIngabire GraceMiss World
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uruganda Inyange Rwakoze Icupa Ry’Amazi Ritangiza Ibidukikije
Next Article Inama Elon Musk Agira Urubyiruko Ngo Ruhange Imirimo Y’Ejo Hazaza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?