Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 October 2025 9:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Emmanuel Macron na mugenzi we wa Togo nibo bayitumije.
SHARE

Kuri uyu wa Kane tariki 30, Ukwakira, 2025, i Paris mu Bufaransa haratangira inama ngari yiga ibyakorwa ngo haboneke amafaranga yo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Perezida Emmanuel Macron uyobora Ubufaransa niwe wayitumije ngo azayiyoborane na mugenzi we wo muri Togo, ikaba igamije kubwira amahanga ko hakenewe amafaranga n’uburyo buboneye byo gufasha abavanywe mu byabo n’intambara mu Karere u Rwanda ruherereyemo kubona uko babaho.

Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya CCongo buri mu hantu hamaze igihe intambara n’imidugararo kurusha ahandi ku isi.

Ibibazo bya Politiki bishingiye ahanini ku macakubiri abibwa n’imitwe y’abarwanyi ihakorera n’abanyapolitiki baba bayihishe inyuma byatumye abaturage bagira ubuzima bubi burimo uburwayi, abagore bafatwa ku ngufu, abana ntibiga, ibikorwaremezo birabura ibindi birasenyuka, abantu benshi barapfa…ibyo byose bikaba bikeneye amafaranga ngo abo byagizeho ingaruka bitabweho.

Mbere amenshi mu mafaranga yakoreshwaga mu gufasha abantu kwivana muri ako kaga, yatangwaga n’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, mbere y’uko gifungwa bitegetswe na Donald Trump.

Perezida wa Amerika yagifunze avuga ko amafaranga yacyo yapfaga ubusa kuko hari ibihugu byayahawe mu gihe kirekire ariko wareba ukabura icyo yabimariye.

Ku byerekeye inama iri butangire i Paris kuri uyu wa Kane Tariki 30, Radio Okapi ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ikaba iya MONUSCO yanditse ko Ambasaderi w’Ubufaransa i Kinshasa witwa Rémy Maréchaux avuga ko Macron ari bukorere aka Karere ubuvugizi ngo amahanga areke kukarenza ingohe.

Ati: “Gutanga amafaranga yo gufasha abatuye aka Karere byarakendereye. Ubwo USAID yahagarikaga inkunga, amenshi muyakoreshwaga mu butabazi bw’abagizweho ingaruka n’intambara imaze igihe iyogoza ibintu inaha, ntiyongeye gutangwa. Si aya Amerika gusa ahubwo n’abandi baterankunga babigenzemo biguru ntege.”

Rémy Maréchaux asanga ari ngombwa ko abantu bibutswa akaga abatuye aka gace k’isi bahura nako, akavuga ko iriya nama iri bwitabirwe n’abakora muri sosiyete sivile, abahagarariye amashami ya UN n’abandi bashishikajwe n’ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ikindi avuga ni uko mu bizaganirwaho, harimo no kureba uko ibikubiye mu masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo yasinyiwe i Washington ndetse n’ayasinyiwe i Doha muri Qatar hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa byashyigikirwa.

Kuva aho intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine itangiriye muri Gashyantare, 2022, ikaza gukurikirwa n’iya Israel na Hamas iri kubera muri Gaza yatangiye mu Ukwakira, 2023, amahanga yabaye nk’ayirengagiza ibibera mu Burasirazuba bwa DRC.

Izo ntambara kandi zaje zisanga isi ikiri mu mvune z’ubukungu yatewe na COVID-19 yahombeje benshi ku isi idasize no kubahitana.

Mu kugerageza gusana ibyo iki cyorezo cyari cyangije, nibwo intambara zikomeye i Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati zadutse bituma ibibera muri Afurika byirengagizwa, ibyo bikabamo n’intambara iri kubera muri Sudani nayo ihitana benshi ndetse hakaba hari nabavuga ko ibihabera ntaho bitaniye na Jenoside.

TAGGED:AkarereAmerikaCongofeaturedIbiganiroInamaIntambaraTogo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye
Next Article Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?