Kuri uyu wa Kane tariki 30, Ukwakira, 2025, i Paris mu Bufaransa haratangira inama ngari yiga ibyakorwa ngo haboneke amafaranga yo gufasha abagizweho ingaruka n’intambara imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Perezida Emmanuel Macron uyobora Ubufaransa niwe wayitumije ngo azayiyoborane na mugenzi we wo muri Togo, ikaba igamije kubwira amahanga ko hakenewe amafaranga n’uburyo buboneye byo gufasha abavanywe mu byabo n’intambara mu Karere u Rwanda ruherereyemo kubona uko babaho.
Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya CCongo buri mu hantu hamaze igihe intambara n’imidugararo kurusha ahandi ku isi.
Ibibazo bya Politiki bishingiye ahanini ku macakubiri abibwa n’imitwe y’abarwanyi ihakorera n’abanyapolitiki baba bayihishe inyuma byatumye abaturage bagira ubuzima bubi burimo uburwayi, abagore bafatwa ku ngufu, abana ntibiga, ibikorwaremezo birabura ibindi birasenyuka, abantu benshi barapfa…ibyo byose bikaba bikeneye amafaranga ngo abo byagizeho ingaruka bitabweho.
Mbere amenshi mu mafaranga yakoreshwaga mu gufasha abantu kwivana muri ako kaga, yatangwaga n’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, mbere y’uko gifungwa bitegetswe na Donald Trump.
Perezida wa Amerika yagifunze avuga ko amafaranga yacyo yapfaga ubusa kuko hari ibihugu byayahawe mu gihe kirekire ariko wareba ukabura icyo yabimariye.
Ku byerekeye inama iri butangire i Paris kuri uyu wa Kane Tariki 30, Radio Okapi ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ikaba iya MONUSCO yanditse ko Ambasaderi w’Ubufaransa i Kinshasa witwa Rémy Maréchaux avuga ko Macron ari bukorere aka Karere ubuvugizi ngo amahanga areke kukarenza ingohe.
Ati: “Gutanga amafaranga yo gufasha abatuye aka Karere byarakendereye. Ubwo USAID yahagarikaga inkunga, amenshi muyakoreshwaga mu butabazi bw’abagizweho ingaruka n’intambara imaze igihe iyogoza ibintu inaha, ntiyongeye gutangwa. Si aya Amerika gusa ahubwo n’abandi baterankunga babigenzemo biguru ntege.”
Rémy Maréchaux asanga ari ngombwa ko abantu bibutswa akaga abatuye aka gace k’isi bahura nako, akavuga ko iriya nama iri bwitabirwe n’abakora muri sosiyete sivile, abahagarariye amashami ya UN n’abandi bashishikajwe n’ibibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ikindi avuga ni uko mu bizaganirwaho, harimo no kureba uko ibikubiye mu masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo yasinyiwe i Washington ndetse n’ayasinyiwe i Doha muri Qatar hagati ya AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Kinshasa byashyigikirwa.
Kuva aho intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine itangiriye muri Gashyantare, 2022, ikaza gukurikirwa n’iya Israel na Hamas iri kubera muri Gaza yatangiye mu Ukwakira, 2023, amahanga yabaye nk’ayirengagiza ibibera mu Burasirazuba bwa DRC.
Izo ntambara kandi zaje zisanga isi ikiri mu mvune z’ubukungu yatewe na COVID-19 yahombeje benshi ku isi idasize no kubahitana.
Mu kugerageza gusana ibyo iki cyorezo cyari cyangije, nibwo intambara zikomeye i Burayi no mu Burasirazuba bwo Hagati zadutse bituma ibibera muri Afurika byirengagizwa, ibyo bikabamo n’intambara iri kubera muri Sudani nayo ihitana benshi ndetse hakaba hari nabavuga ko ibihabera ntaho bitaniye na Jenoside.


