Mu Irushanwa Rya Nyerere Cup Amakipe Y’u Rwanda Ageze Kure

APR Volleyball Club na Police Volleyball Club zihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Volleyball rya Nyerere Cup 2023, aya makipe yombi yaraye abonye itike ya ¼ na ho APR WVC na RRA WVC zibona itike ya ½.

Imikino y’iri rushanwa yatangiye Taliki ya 10 kugeza taliki ya 14 Ukwakira, 2023 abera mu Mujyi wa Moshi mu Ntara ya Kilimanjaro muri Tanzania.

Ryitiriwe uwahoze ari Umukuru wa Tanzania, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere bakita  Nyerere Cup.

Ibihugu bitatu byo muri aka Karere nibyo byaryitabiriye, ibyo ni u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, mu gihe hari hatumiwe amakipe 25.

- Advertisement -

Mu bagabo u Rwanda ruhagarariwe na  APR VC na Police VC,  yombi akaba akomeje kwitware neza kugeza ubu kuko yabonye itike yo kujya muri ¼.

APR VC  yatsinze Kadco yo muri Tanzania amaseti 3-0.

Yatsinze iya mbere ku manota 25-6, iseti ya kabiri 25-6 ya KADCO, mu gihe iseti ya gatatu APR VC yayitsinze ku manota 25-2 y’ikipe yo muri Tanzania.

Ku rundi ruhande ikipe ya Police Volleyball Club nayo yatsinze Mipango yo muri Tanzania na yo ku maseti atatu ku busa.

Police VC yo yatsinze seti ya mbere ku manota 25-15, seti ya kabiri amanota 25-18 mu gihe seti ya nyuma yabaye 25-22.

Mu Banyarwandakazi kandi, APR Women Volleyball Club na RRA WVC yabonye itike ya ½ nyuma yo gutsinda amakipe byari bihanganye.

APR Women Volleyball Club yatsinze ORKEESWA yo muri Tanzania amaseti 3-0.

Iseti ya mbere yayitsinze kuri 25-14, iya kabiri iyitsinda ku manota 25-6 mu gihe iya gatatu yayitsinze ku manota 25-5. Mu wundi mikino,  APR WVC yatsinze ikipe ya Tanzania Prison amaseti 3-0.

Rwanda Revenue Authority Women Volleyball Club nayo yatsinze ikipe ya Jeshs Stars yo muri Tanzania amaseti 3-0 (25-22,25-23 na 25-17), zombi ziba zibonye itike ya ½.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version