Mu Mafoto: Hatashywe Ikigo Cy’Icyitegererezo Mu Kurwanya Ibyaha By’Ikoranabuhanga

Umunyamabanga Mukuru wa Polisi mpuzamahanga Jürgen Stock yifatanyije n’Inzego z’ubutabera n’umutekano mu Rwanda mu gikorwa cyo gufungura inzu ngari irimo ikoranabuhanga ry’icyitegererezo mu gutahura, gukumira no kugenza ibyaha by’ikoranabuhanga mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Minisitiri w’ubutabera Dr.Emmanuel Ugirashebuja niwe wafunguye ku mugaragaro iyi nyubako iri ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iyi nyubako, we n’abandi bashyitsi basuye ibice bitandukanye by’iki kigo birebana no gutahura, gukumira no kugenza ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye yashimye imikoranire imaze igihe hagati y’urwego ayoboye na Polisi mpuzamahanga mu gutahura no gufata abanyabyaha.

IGP Namuhoranye avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’amahanga mu bikorwa bya gipolisi byo guhangana n’abahungabanya umutekano.

Umunyamabanga Mukuru wa Polisi mpuzamahanga Jürgen Stock avuga ko ikigo ayoboye kimaze igihe kirekire gikorana n’u Rwanda mu kugenza ibyaha.

Avuga ko kuba barahisemo gushinga mu Rwanda  kiriya kigo cy’icyitegererezo mu kurwanya ibyaha byatewe n’uko rugaragaza umuhati ukomeye ku birwanya.

Ati: “ u Rwanda ni umufatanyabikorwa w’igihe kirekire mu kurwanya ibyaha bikoresha ikoranabuhanga.  Twashyize iki kigo mu Rwanda kugira ngo kibe icyitegererezo muri aka gace kubera ko u Rwanda rugaragaza umuhati mu kubirwanya.”

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja yavuze ko kiriya kigo kizafasha u Rwanda gukomeza guhangana n’abashaka kurwibira umutungo bakoresheje ikoranahanga.

Avuga ko umwihariko w’ibi byaha, ari uko byambukiranya imipaka kandi bikaba bitagisaba ko umuntu asenya inzu ya runaka ngo yibe.

Abahanga ba Polisi mpuzamahanga bakorana na za polisi z’ibihugu kugira ngo habeho gukumira no kugenza ibyaha nyambukiranyamipaka cyangwa ibyaha bisanzwe.

Ikigo cy’ikitegererezo cyo kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga mu Karere u Rwanda ruherereyemo kizakoreshwa ku ikubitiro n’Abanyarwanda ariko nyuma n’abatuye mu bindi bihugu byo mu Karere bazakorana na bagenzi babo kubirwanya.

Ibyaha by’ikoranabuhanga birakomeye kubera ko bishobora gutuma ubuzima bw’igihugu runaka buhagarara.

Amafoto: 

IGP Felix Namuhoranye aganira n’abaje gutaha iki kigo
Beretswe uko iki kigo gikora
Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda H.E Isao Fukushima
Umunyamabanga mukuru wa Polisi mpuzamahanga Jürgen Stock

Bifatanyije mu gutera igiti…

Abashyitsi ba Polisi mpuzamahanga hamwe na bagenzi babo bo mu Rwanda bifatanyije gutera ibiti bitatu mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kuzirikana ko umubano w’ubugenzacyaha mu Rwanda na Polisi yarwo hamwe na Polisi mpuzamahanga ari uw’igihe kirekire.

Minisitiri w’umutekano Alfred Gasana nawe yateye igiti
Ambasaderi Fukushima nawe yagiteye
Umunyamabanga mukuru wa RIB (Rtd) Jeannot Ruhunga
Minisitiri w’ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja niwe wari umushyitsi mukuru
Ni igiti cy’ubufatanye n’umubano hagati ya Polisi y’u Rwanda, RIB, na Interpol
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version