Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Mu Mwiherero Abakobwa Bazavamo Miss Babaho Bate?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Mu Mwiherero Abakobwa Bazavamo Miss Babaho Bate?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 March 2021 2:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Video:Ubuzima bw’abakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda mu Mwiherero bakorera mu Bugesera buba bwihariye.

Mu gitondo bazinduka bagorora ingingo, bakabikora babiyobowemo n’umutoza w’umusore.

Ab’uyu mwaka bari gutozwa n’uwitwa Gaël Girumugisha.

Iyo  bavuye kugorora ingingo bamwe bakomereza mu gikoni gutegurira bagenzi babo ifunguro rya mu gitondo.

Bamwe bateka umureti, bagategura umugati, n’ibindi biribwa byoroheje abantu bafata mu gitondo.

Nyuma yo gutekera bagenzi babo, barasangira byarangira bakajya gufata amasomo atandukanye harimo Amateka, Uburere Mboneragihugu n’ibindi.

Ku byerekeye Amateka y’u Rwanda, aba bakobwa 20 baherutse gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, hafi y’aho bacumbitse.

Innocent Ruzigana wabakiriye kuri urwo rwibutso yaberetse ibirugize, amateka yarwo, abasobanurira n’uburyo Abatutsi bahahungiye bishwe n’Interahamwe zari zishyigikiwe n’ubutegetsi bwari ho muri kiriya gihe.

Gusura Urwibutso bijyana no kwibuka ibyabaye ariko bigaherekezwa no kurahirira ko bitazongera kubaho.

Abakobwa bemererwa kujya muri mwiherero kandi bahabwa andi masomo agendana no kwihangira imirimo, kwiyumvamo ko ushoboye, no gutekereza kure.

Basura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikindi Taarifa yamenye ni uko baba bakobwa batemerewe gukoresha telefoni zabo kenshi nk’uko bisanzwe bizwi ku bakobwa bo mu kigero cyabo.

Bahabwa umwanya muto wo kujya ku mbuga nkoranyambaga ahubwo igihe cyabo kinini bakagikoresha biyitaho mu bumenyi, mu mirire, siporo no ku mubiri.

Muri rusange ubwo nibwo buzima bw’aba bakobwa bategurirwa kuzavamo Nyampinga w’u Rwanda.

Aha ni ku rwibutso rwa Ntarama mu Bugesera
Bagenzi babo barabahugura bakababwira uko bazamura impano zabo
Ifoto ya drone yerekana aho aba bakobwa bacumbikirwa mu gihe cy’umwiherero
TAGGED:AbakobwaBugeserafeaturedMissNtaramaNyampingaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article UNDP Mu Bufatanye Na Polisi Y’U Rwanda
Next Article Ubuzima Bwa Magufuli Ntibuvugwaho Rumwe
1 Comment
  • Gasurugunyu says:
    13 March 2021 at 8:42 am

    Disi baba babayeho neza! Gusa nyine akaryoshye ntigahora mu bitama

    Reply

Leave a Reply to Gasurugunyu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?