Mu Rwanda Habonetse Coronavirus Yihinduranyije Itazwi

Ibipimo bimaze iminsi bifatwa na Minisiteri y’Ubuzima byerekanye ko hejuru ya 56% by’ubwandu bushya bwihariwe na coronavirus yihinduranyije ya delta, habonekamo na 13% y’ubwandu bwa coronavirus yihinduranyije itazwi.

Ibipimo byafashwe ku wa 17, 18 na 23 Nyakanga 2021 byaje kugaragaza abantu barenga 3965 banduye.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko mu bantu basangwagamo ubwandu hagiye hanafatwa ibipimo byihariye harebwa ubwoko bwa virusi bafite.

Ati “Twasanze dufite ibipimo 242 byujuje ibisabwa kugira ngo tubashe gupima noneho ngo turebe ubwoko dufite ubwo aribwo. Ku byo twapimye byose delta ni 56,6 %, twasanze ari delta mu bipimo 137.”

- Advertisement -

Uretse delta, irindi janisha rinini ryagaragaye ni ibipimo 49 bingana na 20.2% basanzemo ya virusi isanzwe ya SARS-CoV-2 itagaragaza ukwihinduranya, bise ‘wild type’.

Ku mwanya wa gatatu haza coronavirus ya Epsilon yagaragaye bwa mbere muri California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabonetse mu bipimo 38 bingana na 15.7%.

Muri iyo mibare bigaragara ko mu bipimo 13 bingana na 5.4%, habonetsemo virusi yihinduranyije yiswe ko “itazwi”.

Hejuru y’izo, mu bipimo bine bingana na 1.6% habonetsemo coronavirus yihinduranyije yiswe Beta, yabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo.

Haza n’igipimo kimwe kingana na 0.4% cyabonetsemo coronavirus ya B.1.526, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, WHO, ryahaye izina rya Eta. Yabonetse bwa mbere mu Bwongereza na Nigeria mu Ukuboza 2020.

Kuri iki Cyumweru nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kongera iminsi itanu ku minsi 10 yaherukaga kwemezwa ya guma mu rugo.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko hari icyizere ko abaturarwanda nibakomeza kubahiriza amabwiriza, nta kabuza ubwandu buzakomeza kumanuka.

Ati “Twizeye ko iyi minsi itanu iri imbere iza kudufasha kugira ngo iyi mibare imanuke.”

Uretse Uturere turi muri Guma mu rugo, mu turere twa Muhanga, Huye, Nyamagabe, Ruhango na Kayonza hari imirenge myinshi irimo ubwiyongere bw’ubwandu, ku buryo mu gihe kiri imbere ishobora gushyirwa muri guma mu rugo nk’uko Minisitiri Ngamije yabitangaje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version