Mu Rwanda Hari Ahantu 500 Ndangamurage Habaruwe

Ni ibitanganzwa n’Inteko y’Umuco. Intiti zayo zivuga ko iyi Nteko imaze kubarura ahantu ndangamurage hasaga 500, habumbatiye amateka yo hambere.

Kuhabarura biri  mu rwego rwo gukomeza kuhabungabunga kugira ngo hatazazima.

Ntagwabira André, umushakashatsi mu Nteko y’Umuco ku mateka ashingiye ku bisigaratongo yabwiye Kigali Today ko aho hantu ndangamurage habaruwe hagamijwe gukomeza gusigasira amateka yo hambere.

Kuhabungabunga bizatuma hakomeza gusurwa.

- Advertisement -

Uriya muhanga avuga ko muri aho hantu 500, ahagera ku 107 hakorewe ubushakashatsi hanatangazwa mu gitabo Inteko y’Umuco yasohoye kivuga kuri ayo mateka.

Ati “Tuzakomeza gukorera ubushakashatsi ahandi hantu twamenye hose, kugira ngo amateka yaho yandikwe kandi atangazwe, dukurikije amakuru tuzaba twahasanze n’ibimenyetso biyaranga”.

Ntagwabira André, umushakashatsi mu Nteko y’Umuco ku mateka ashingiye ku bisigaratongo

Ntagwabira avuga ko nk’ikigo kibishinzwe gishobora kubona ahantu kigasanga hari amakuru yizewe, bakahashyira ku rwego ndangamurage kuko hazwi kandi amateka ahavugwa akaba yarabayeho.

Muri hamwe mu hantu ndangamateka hakoreweho ubushakashatsi hari ahitwa imisezero y’Abami bo hambere ni ukuvuga aho batabarijwe (Aho Abami bashyinguye), Ibigabiro, bikaba ari bimwe mu bikiri ahantu hatuwe n’abami.

Urugero rw’Ikigabiro ni ikiri  ahatuwe n’Umwami Rwabugiri i Nyamasheke, ikigabiro cy’ahatuwe n’Umwami Musinga mu Gakenyeri mu Karere ka Nyanza, ndetse  n’ahitwa ku Kayenzi ka Nyamurundi, ni ho Rwabugiri yambukiye batera igitero cya mbere bagabye ku Ijwi.

Ni naho ingabo z’u Rwanda zo ku gihe cya Rwabugiri zahamutegerereje ngo bambukane batera Kabego ku Ijwi.

Ahandi ni aho bita Mutwicarabami twa Nyaruteja, aho Umwami w’u Rwanda n’u Burundi bahuriye bagasezerana ko nta gihugu kizongera gutera ikindi.

Ntagwabira avuga ko ahantu ndangamurage Inteko y’Umuco yakozeho ubushakashatsi, hari mu ngeri enye zirimo ahantu ndangamurage h’amateka hakaba ari ahantu habereye ibintu byibukwa mu mateka y’u Rwanda.

Inkuru zihavugwa ziba ari impamo, atari ibitekerezo cyangwa imigani.

Ingeri ya kabiri ni ahantu ndangamurage ushingiye ku muco, aha ni ahavugwa mu bitekerezo cyangwa imigani.

Inkuru zihavugwa n’abazivugwamo akenshi biba bitarabayeho  cyangwa se bikaba byarabayeho ariko bikitirirwa ibintu bitangaje, byakuririjwe nkana, bigashyirwamo amakabyankuru.

Urugero rw’ibi ni amajanja y’imbwa za Ruganzu.

Ni ibintu utahita ubonera ibimenyetso ariko ugasanga abantu babifata nk’ibyabayeho.

Ingeri ya gatatu ni ahantu ndangamurage havumbuwe ibisigaratongo.

Ni ahagaragaye ibisigaratongo byatumye hamenyekana imibereho y’ababisize.

Inkuru zihavugwa ziba ari  ukuri nubwo zitanditse mu bitabo by’amateka cyangwa ngo zivugwe mu ruhererekane nyemvugo.

Zishingira ku bushakashatsi bwimbitse bwakozwe n’abahanga biga amateka y’ahantu, bashingiye ku bimenyetso bicukuwe mu butaka.

Wa muhanga wo mu nteko y’umuco agira ati:  “Hari aho twabashije gucukura tuhasanga ubutare abantu ba kera bacuragamo ibyuma, ndetse hari n’aho twabashije gucukura dusangamo iryinyo ry’inka mu butaka biduha ishusho y’uko ubworozi bw’inka bwabayeho kuva kera.”

Avuga ko hari n’aho basanze mu gice cya Ruhengeri ibikoresho byakoreshwaga mu myaka 1960 bikoze mu mabuye, ibyo byose bigatanga ishusho y’amateka y’uko Abanyarwanda babagaho mu bihe byo hambere.

Ingeri ya nyuma ni ahantu ndangamurage kamere.

Ni ahantu karemano hafite ubwiza nyaburanga cyangwa undi mwihariko, Abanyarwanda, baba abakurambere cyangwa abariho ubu, batagize uruhare urwo ari rwo rwose mu kuhagira uko hameze ubu.

Aho uzahasanga ibiyaga, imigezi n’inzuzi n’amashyamba kimeza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version