Mu Rwanda Ingurube 1,256 Zitewe Intanga Mu Rwego Rwo Kuvugurura Icyororo

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’inyama z’ingurube, Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yatangije gahunda yo kuzitera intanga kugira ngo zororoke kandi ntizirwagurike.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubworozi, RAB, kivuga ko ingurube iriya gahunda izakomeza gukorerwa n’ahandi mu Rwanda.

Impamvu ngo ni uko bifasaha mu kongera umubare w’izivuka ariko nanone zikavuga zifite ubudahangarwa bwisumbuyeho, butuma zitibasirwa n’indwara ngo zipfe cyangwa zinanuke.

Bitanga umusaruro utubutse w’ingurube zifite icyororo cyiza.

- Advertisement -

Ikindi kibazo ni uko hari hasanzwe hari ingurube zimyanaga hagati yazo bigatuma zibyara ‘ingurube z’amacugane.’

Ingurube ziba zigomba kororwa neza kugira ngo zizavemo icyororo cyiza

Ibinyabuzima bivutse muri ubu buryo ntibiramba kuko biba bifite byinshi bihuje mu turemangingo twabyo kandi ibi birabikenya, bigapfa bikiri bito.

Abaganga b’amatungo bo muri RAB bavuga ko mu Rwanda hamaze guhugurwa bagenzi babo 500 kugira ngo nabo bazahugure abandi uko gutera ingurube intanga bikorwa.

Umworozi w’ingurube ufite ingurube igejeje igihe cyo kubangurirwa (ingurube yarinze) yegera veterineri wabihuguriwe akamufasha kubona intanga.

Ingurube yarinze ikenera  nibura doze zingana na mililitiro 100 z’intanga ngabo zigurwa Frw 3500.

Umworozi ufite ingurube yaterewe intanga aba ashobora kuvukisha utubwana turenga  12.

Akabwana kamwe kamaze kwigira hejuru kaba gashobora kugura Frw 50 000.

Iyo intanga zimaze gukusanyirizwa aho byagenewe, ziherezwa mu Rwanda bikozwe n’utudege  twa drones tw’ikigo Zipline.

Barebwa ubuziranenge bwazo
Nyuma zifungwa neza

Iyo bidashobotse ko utu tudege dukoreshwa, hifashishwa imodoka zabigenewe zifite ahantu heza, hatekanye ho kuzitwara.

Umukozi wa RAB witwa Safari Sylvestre akaba n’umushakashatsi kuri Station ya RAB i Muhanga avuga ko muri Mata 2021 batumije mu mahanga ingurube z’icyororo zikurwaho intanga ubu bakaba baratangiye kuzigeza hirya no hino mu gihugu.

Ingurube zavutse ari ibigabo iyo zigize amezi ari hagati y’atanu n’atandatu nizo zitangira gutozwa kwimya icyuma cyabigenewe mu rwego rwo kugira ngo nizirangiza gukura bihagije zizimye icyo kuma hanyuma intanga zayo zizakusanywe zibikwe.

Iyo zimaze gutozwa kurira icyo gikoresho zitangira gufatwa intanga zigapimwa muri Laboratwari zikabikwa neza hanyuma zigahabwa aborozi.

Safari yagize ati “Byakozwe kugira ngo aborozi begerezwe icyororo mu buryo bworoshye”.

Zohererezwa abahinzi hakoreshejwe Drones za Zipline
Baza kuzitora bakazishyikiriza aborozi
Hari icyuma cy’ikoranabuhanga kiba kireba niba zageze iyo zoherejwe

Kongera icyororo ni gahunda ya Leta y’u Rwanda ifite hagamijwe kongera ubwinshi bw’ingurube zifite icyororo kandi zifite ubudahangarwa.

Ingurube n’inkoko niyo matungo Abanyarwanda bazaba barya ari benshi mu myaka iri imbere…

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ariko ushinzwe by’umwihariko ubworozi Dr  Solange Uwituze aherutse kubwira itsinda ry’aborozi b’ingurube bo mu Rwanda ko  imibare yerekana ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba barya inyama z’ingurube n’inkoko kurusha iz’andi matungo yose.

Dr Solange Uwituze yabivugiye mu Nteko y’aborozi b’ingurube yateraniye i Kigali mu byumweru bicye bishize.

Yari yayitumiwemo ngo agire inama abo borozi akurikije uko ubworozi bwabo buhagaze muri iki gihe.

Inyama z’ingurube zizaba ari zo ziribwa.

Uwituze avuga ko iyo arebye uko imibare ihagaze muri iki gihe, usanga igenamigambi rivuga ko mu mwaka wa 2050, Abanyarwanda bazaba bagera kuri miliyoni 22 kandi ngo bazaba bafite amikoro atuma buri Munyarwanda yinjiza 12 000 $ ku mwaka.

Kubera ko ubutaka bwo guturaho buzaba ari buto, ubworozi buzakorwa muri kiriya gihe ni ubw’amatungo atarisha cyane, ayo akaba ari ingurube n’inkoko.

Kubera iyi mpamvu, Dr Solange Uwituze yabwiye aborozi b’ingurube ko bagomba gutangira gutegura uko bazahaza isoko ry’Abanyarwanda mu gihe kiri imbere.

Ati: “ Mugomba gutangira gushyira ibintu ku murongo, mukorora neza mugashikama mu mwuga, umusaruro ukiyongera kugira ngo igihe Abanyarwanda bazaba bageze kuri uriya mubare muzabahe inyama bazaba bakeneye.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version