Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri Gasabo Abana 10 Bafatiwe Mu Kabari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Muri Gasabo Abana 10 Bafatiwe Mu Kabari

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 December 2021 11:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Kimihurura haherutse gufatirwa abantu 14 barimo abana 10. Polisi yapimye isanga bariya bana bafite umusemburo mu maraso kandi ubusanzwe bitemewe ko umuntu utaruzuza imyaka 18 y’amavuko ajya mu kabari.

Nyiri ako kabari witwa Kagame yatawe muri yombi ashyikirirwa ubugenzacyaha.

Gufatwa kwa bariya bana ndetse n’ifungwa rya nyiri kariya kabari byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ngo babwiye Polisi ko hari akabari babonye hinjiramo abantu bigaragara ko ari abana, nayo iraza isuzumye isanga koko nibo kandi bafite umusemburo mu maraso.

Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, handitseho ko yaba abo bana yaba na nyiri akabari witwa Kagame bose bahakana ibyo bavugwaho, ariko ngo ntibyabujije ko Polisi ibashyikiriza ubugenzacyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko n’ubwo abavugwa muri iki kibazo bose bahakana ibyo bavugwaho, abapolisi bababapimye babasangamo umusemburo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera yavuze ko mu kabari bafatiwemo habanje kumvikanamo akaduruvayo, abaturage batabaza Polisi.

Ati: “Twahawe amakuru ubwo humvikanaga imvururu mu Restaurant  iyobowe na Kagame iherereye mu Murenge wa Kimihurura. Polisi yarageze isanga harimo abantu bagera kuri 14 aho icumi muri bo bari batarageza ku myaka y’ubukure. Polisi ubwo yabapimaga yabasanzemo umusemburo.”

Uyu Kagame yashyikirijwe ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe.

Polisi igira inama ba nyiri utubari kujya babanza bakamenya ikigero cy’abo bagiye kugurisha inzoga.

Ngo uwo bazajya bashidikanyijeho bajye babanza kumubaza ikimuranga kugira ngo bamenye neza imyaka afite.

Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera yibukije ababyeyi ko batagomba kuba ‘tereriyo’ ngo bumve ko abana bakuze bihagije bashobora kujya mu kabari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera asaba ababyeyi kutaba ‘Tereriyo’

Ngo kuba abana basabye uruhushya ntibihagije!

Yagize ati: Ababyeyi nabo bagomba kumva ko bidahagije guha impushya abana babo ahubwo bagakurikirana koko niba impushya abana bahawe ibyo bagiye gukora koko bijyanye n’ibyo basabye kandi bakabibutsa ko bagomba gukora ibintu bijyanye n’amategeko.”

Ingingo ya 27 mu itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana ivuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’ igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

Ububi bw’inzoga ku buzima bw’umwana:

Ikigo gishinzwe ubuzima cyo muri Australia kivuga ko guha inzoga umuntu ufite imyaka 18 ari ukumuhemukira.

Bituma ubwonko bwe butangira kubura intege zo gutekereza akiri muto.

Abahanga bo muri kiriya kigo kitwa Health Information for Western Australians bavuga ko igiteye impungenge ari uko ubwonko bw’umuntu utarageza imyaka 18 buba bugikura, mu yandi magambo buba bucyeneye intungamubiri zizira itabi n’umusemburo.

Ikigo kitwa National Health and Medical Research Council (NHMRC) cyo kivuga ko umusemburo urushaho kuba mubi ku bantu bafite munsi y’imyaka 15 y’amavuko.

Umwana unyweye itabi cyangwa inzoga atakaza ubushobozi buhagije bwo guhumeka neza, kuvuga neza, akareba ibicyezicyezi, akadandabirana ndetse agasinzira ashikagurika.

TAGGED:AkabarifeaturedInzogaKaberaPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyizere Melodie Yari Afite Cyo Gukorana Indirimbo Na Olomide Cyaraje Amasinde
Next Article Perezida Kagame Yasabye Ubufatanye Mu Gukora Inkingo n’Imiti Bikenewe Muri Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Imisemburo Y’Abagore Niyo Ibatera Kurwara Umutwe Kenshi

Bigenda Gute Ngo Umubiri Wakomeretse Wisane?

DRC: Aba Wazalendo Bongeye Kuba Benshi Muri Uvira

Rayon Sports Yatandukanye Na Kapiteni Wayo Bamaranye Imyaka Ibiri N’Igice

I Goma Hageze Imiti Y’Ibibembe N’Igituntu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

You Might Also Like

Imikino

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?