Muzabungabunge aya mashuri ntazangirike vuba- Nadine Umutoni Gatsinzi

Umutoni Nadine Gatsinzi

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  Madamu Nadine Umutoni Gatsinzi yasabye abarimu n’abarezi bo mu Karere ka Kicukiro kuzita ku mashuri bubatse, bakirinda ko yasenyuka bidatinze, bagakenera ko bahabwa ubufasha.

Hari mu muhango wo gutaba ibyumba by’amashuri 115 biri mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Kicukiro byubatswe ku bufatanye bw’Akarere, ubw’Inkeragutabara, ababyeyi n’abandi bafatanyabikorwa.

Herekanywe ibyumba bihagarariye ibindi mu byubatswe biherereye mu murenge ya Kagarama na Kanombe.

Umwe mu bana b’abakobwa biga ku kigo cya Busanza kiri mu murenge wa Kanombe hafi y’Ibitaro by’u Rwanda bya Gisirikare witwa Jessica Kabarokore yavuze ko kuba barubakiwe ibyumba binini kandi birimo intebe zihagije bizatuma yiga yisanzuye.

- Advertisement -

Yagize ati: “ Ubu ndishimye kuko nziga nisanzuye ubundi twigaga tubyigana, umuntu ntabone aho yinyagamburira. Ndashima abatwubakiye ibi byumba.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madamu Solange Umutesi yavuze ko ubu akarere ke kiteguye neza kwakira abana bose igihe bazaba batangiye kwiga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Nadine Umutoni yasabye abarerera muri ariya mashuri kuzayacunga neza, bakamenya ko yubatswe kugira ngo agirire abana b’u Rwanda akamaro.

Yagize ati: “ Ndasaba abazakoresha aya mashuri kuzayacunga neza kugira ngo ejo atazasenyuka bidateye kabiri tukumva murasaba ko tuza kubafasha gusana idirishya cyangwa urugi.”

Nadine Umutoni Gatsinzi yavuze ko umugambi wa Leta y’u Rwanda ari ugukomeza kubaka amashuri bazamuka mu rwego rwo kurondereza ubutaka.

Gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri mu turere twose tw’igihugu, yatangijwe ku mugaragaro mu gihugu cyose, ku itariki 20 Kamena 2020 aho abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bifatanyije n’abaturage mu muganda udasanzwe.

Ni gahunda igamije kunoza ireme ry’uburezi, hagabanywa ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende abanyeshuri bakora bajya cyangwa bava ku mashuri.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Madamu Umutesi na Visi Meya Umutoni bataha bimwe mu byumba bishya
Ibyumba bishya by’amashuri byuziye i Kanombe
Barebye uko abana biga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version