Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nduhungirehe Asaba Abanyarwanda Baba Mu Mahanga Gukomeza Kurwoherezamo Amadolari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Asaba Abanyarwanda Baba Mu Mahanga Gukomeza Kurwoherezamo Amadolari

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2025 8:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Min Nduhungirehe aganiriza Abanyarwanda baba mu mahanga(Ifoto@Minafffet X post
SHARE

Mu musangiro wahuje Abanyarwanda baba mu mahanga n’abakora muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Minisitiri Nduhungirehe Olivier yaganiriye nabo abashimira umusanzu batanga mu iterambere ry’u Rwanda, abasaba gukomereza aho.

Yatangaje ko mu mwaka wa 2023, amafaranga yoherejwe mu Rwandda bikozwe n’Abanyarwanda batuye mu mahanga, yageze kuri miliyoni $ 505.

Abanyarwanda bari baje muri uwo musangiro ni abantu 130 baba mu mahanga baturutse mu bihugu 40 hirya no hino ku isi.

Nduhungirehe yashimiye abo bose uruhare bagira mu kubaka u Rwanda, abasaba no gukomeza kubera u Rwanda ba Ambasaderi barwizihiye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yagize ati “Umusanzu wanyu mu guteza imbere ubucuruzi, uburezi, umuco n’imibereho myiza y’abaturage bigaragarira buri wese mu bikorwa by’indashyikirwa, by’umwihariko umusanzu wanyu mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu mafaranga mwohereza mu Rwanda ubu akaba ari miliyoni $505 yaje mu Rwanda mu mwaka 2023”.

Yavuze ko kugira ngo gahunda y’igihugu zo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri NST2 izashyirwe mu bikorwa, ari ngombwa ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeza gutanga umusanzu wabo mu buryo bwose.

Ati: “Kugera ku ntego za NST2 bizasaba imbaraga no gukomeza ubufatanye n’inzego bireba harimo namwe abagize umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga”.

Raporo y’umwaka wa 2023 yakozwe na Banki y’Isi ku kohererezanya amafaranga mu bihugu biri Munsi y’Ubutayu bwa Sahara yanditswemo ko u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri nyuma y’izamuka rya 16.8% ry’amadovize arwoherezwamo.

Byatewe ahanini n’ishoramari rituruka hanze y’u Rwanda ryarenze miliyari $2.4 ririmo n’ishoramari ry’Abanyarwanda baba mu mahanga.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2021, yari miliyoni $ 378,5; mu mwaka wa 2022 agera kuri miliyoni $461,2, bikagaragaza ko amafaranga y’Abanyarwanda yinjira mu  Rwanda aturutse hanze yiyongereye muri icyo gihe cyose ku rugero rwa 15,5% buri mwaka hagati ya 2021 na 2023.

TAGGED:AbanyarwandaAmahangafeaturedInkungaNduhungirehe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Igiye Gukoresha Drones Mu Gucunga Abica Umutekano Mu Muhanda
Next Article DRC: ikibazo Cy’Abashinwa Bishwe N’Umupolisi Gikomeje Gufata Intera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?