Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nduhungirehe Asaba Abanyarwanda Baba Mu Mahanga Gukomeza Kurwoherezamo Amadolari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Asaba Abanyarwanda Baba Mu Mahanga Gukomeza Kurwoherezamo Amadolari

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 January 2025 8:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Min Nduhungirehe aganiriza Abanyarwanda baba mu mahanga(Ifoto@Minafffet X post
SHARE

Mu musangiro wahuje Abanyarwanda baba mu mahanga n’abakora muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Minisitiri Nduhungirehe Olivier yaganiriye nabo abashimira umusanzu batanga mu iterambere ry’u Rwanda, abasaba gukomereza aho.

Yatangaje ko mu mwaka wa 2023, amafaranga yoherejwe mu Rwandda bikozwe n’Abanyarwanda batuye mu mahanga, yageze kuri miliyoni $ 505.

Abanyarwanda bari baje muri uwo musangiro ni abantu 130 baba mu mahanga baturutse mu bihugu 40 hirya no hino ku isi.

Nduhungirehe yashimiye abo bose uruhare bagira mu kubaka u Rwanda, abasaba no gukomeza kubera u Rwanda ba Ambasaderi barwizihiye.

Yagize ati “Umusanzu wanyu mu guteza imbere ubucuruzi, uburezi, umuco n’imibereho myiza y’abaturage bigaragarira buri wese mu bikorwa by’indashyikirwa, by’umwihariko umusanzu wanyu mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu mafaranga mwohereza mu Rwanda ubu akaba ari miliyoni $505 yaje mu Rwanda mu mwaka 2023”.

Yavuze ko kugira ngo gahunda y’igihugu zo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri NST2 izashyirwe mu bikorwa, ari ngombwa ko Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeza gutanga umusanzu wabo mu buryo bwose.

Ati: “Kugera ku ntego za NST2 bizasaba imbaraga no gukomeza ubufatanye n’inzego bireba harimo namwe abagize umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga”.

Raporo y’umwaka wa 2023 yakozwe na Banki y’Isi ku kohererezanya amafaranga mu bihugu biri Munsi y’Ubutayu bwa Sahara yanditswemo ko u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri nyuma y’izamuka rya 16.8% ry’amadovize arwoherezwamo.

Byatewe ahanini n’ishoramari rituruka hanze y’u Rwanda ryarenze miliyari $2.4 ririmo n’ishoramari ry’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Mu mwaka wa 2021, yari miliyoni $ 378,5; mu mwaka wa 2022 agera kuri miliyoni $461,2, bikagaragaza ko amafaranga y’Abanyarwanda yinjira mu  Rwanda aturutse hanze yiyongereye muri icyo gihe cyose ku rugero rwa 15,5% buri mwaka hagati ya 2021 na 2023.

TAGGED:AbanyarwandaAmahangafeaturedInkungaNduhungirehe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Igiye Gukoresha Drones Mu Gucunga Abica Umutekano Mu Muhanda
Next Article DRC: ikibazo Cy’Abashinwa Bishwe N’Umupolisi Gikomeje Gufata Intera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?