Nduhungirehe Ati: ‘Nzakoresha Ubunararibonye Mfite Mu Kubanisha u Rwanda N’Amahanga’

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe yatangaje ko agiye kuzakoresha ubunararibonye afite mu by’ububanyi n’amahanga kugira ngo akomeze kubanisha igihugu cye n’amahanga.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe waraye ahaye Olivier Nduhungirehe inshingano nshya zo kuyobora Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, iyi ikaba imwe muri Minisiteri zikomeye kuko iba ishinzwe gukurikirana uko igihugu kibanye n’amahanga.

Kuri X, Nduhungirehe yanditse ati: “  Mfashe uyu mwanya ngo nshimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyizere yangiriye angira Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Mwijeje kuzakoresha uburambe mfite mu bubanyi n’amahanga no muri politiki, ndetse n’imbaraga zanjye zose mu guteza imbere umubano mwiza w’u Rwanda n’amahanga, nshingiye kuri byinshi byiza byagezweho na Nyakubahwa Minisitiri Vincent Biruta ndetse n’umuryango wacu wa MINAFFET”.

Amb. Olivier Nduhungirehe ni umugabo w’imyaka 49, umenyerewe muri Politiki y’u Rwanda by’umwihariko mu bubanyi n’amahanga.

Yubakanye na Ingabire Virginie, bafitanye abana.

Amashuri abanza yayize mu Rwanda muri APE Rugunga, ayisumbuye ayiga muri Ecole Belge i Kigali.

Kaminuza yize ibijyanye n’amategeko mu Bubiligi muri Kaminuza yitwa Université Catholique de Louvain, ari naho yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu ishami ry’icungamutungo rijyanye n’imisoro muri Univerisité Libre de Bruxelles.

Nduhungirehe  yari umwe mu bari bahagarariye u Rwanda mu kanama k’umutekano ku isi (UNSC) mu mwaka wa 2014, ubusanzwe akaba aba mu Ishyaka rya PSD.

Muri 2004 nibwo Minisitiri Nduhungirehe yagarutse mu Rwanda avuye kwiga mu Bubiligi, ahita ajya kwigisha muri Kaminuza ya UNILAK, aho yamaze ukwezi kumwe gusa, kuko yahise ajya gukora muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda nk’umujyanama wihariye wa Minisitiri ushinzwe guteza imbere imari n’ishoramari, icyo gihe Minisi yari Prof.Nshuti Manasseh.

Mu myaka yatambutse yigeze kubwira  Izuba Rirashe ati: “Muri 2005 nagizwe Umunyamabanga wihariye wa Minisitiri Murekezi wari uw’ubuhinzi, muri uwo mwaka nabaye umwe mu bagize akanama gashinzwe kuvugurura amategeko y’ubucuruzi, ari nako kashyizeho amategeko anyuranye nk’ashyiraho inkiko z’ubucuruzi n’amategeko agenga ubukemurampaka mu by’ubucuruzi”.

Nyuma yaho gato ni bwo Inama y’Abaminisitiri yo mu kwa gatatu 2007 yamwohereje kuba umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, ahamara imyaka itatu.

Mu kwezi kwa gatanu mu mwaka wa 2010, Inama y’Abaminisitiri yamusabiye  kuba umujyanama wa mbere mu Muryango w’Abibumbye, i New York, akorana na Ambasaderi Eugène Gasana Richard.

Mu mwaka wa 2012 u Rwanda rwatorewe kuyobora Akanama k’umutekano ku Isi, icyo gihe Nduhungirehe  abayo Minisitiri mujyanama.

Mu mwaka wa 2015, Inama y’Abaministiri yamugize umuyobozi w’agateganyo ushinzwe imiryango mpuzamahanga wakoreraga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Nyuma y’aho, Perezida wa Repubulika yagize Nduhungirehe, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi anaruhagararira mu muryango w’ibihugu by’u Burayi (EU).

Amb Nduhungirehe yakoze indi mirimo myinshi irimo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa bya EAC umwanya yavuyeho ajya guhagararira u Rwanda mu Buholandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version