Ngororero: Bafatanywe Toni 1 N’Ibilo 390 Y’Ibuye Ry’Agaciro Rya Lithium

Iri buye riri gushakishwa henshi ku isi

Mu Karere ka Ngororero haherutse gufatirwa abaturage barindwi bari bafite ibuye ry’agaciro rya Lithium bacukuye bidakurikije amategeko. Ryapimaga  toni 1 n’ibilo 390.

Bafashwe k’ubufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, bikaba byarabaye ku wa Gatandatu taliki 31, Ukuboza, 2022.

Bakurikiranyweho gukora ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium batabifitiye uruhushya.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Gapfura, Akagari ka Rusororo, mu Murenge wa Muhororo.

- Advertisement -

Ariya mabuye bari bamaze iminsi bayabitse mu ngo zabo.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’i Burengerazuba yavuze ko aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati: “ Polisi yahawe amakuru ko hari abantu bacukura amabuye mu kirombe cya sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Ngororero Mining Company (NMC) bakanayagurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Avuga ko hakozwe ibikorwa byo kubafata, basatse mu ngo zabo babasangana amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium bagurishaga bitemewe.

CIP Rukundo yashimye uruhare rw’abaturage bahaye amakuru Polisi yatumye bafatwa, aboneraho n’akanya ko kwibutsa abaturage ko ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’ubifitiye uruhushya wenyine.

Abafashwe n’amabuye bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ngororero ngo hakomeze iperereza.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibuye rya Lithium ni ibuye riri henshi mu Rwanda. Uretse muri Ngororero ushobora no kurisanga muri Rutsiro, muri Ngoma n’ahandi.

Muri Ngororero, Rutsiro na Ngoma ni hamwe mu haboneka Lithium.

Iyo ridatunganyije ikilo kigurwa hagati ya Frw 1500 na Frw 2000 naho iyo ritunganyije ku isoko mpuzamahanga rigura $85 ni ukuvuga Frw 85,000 ku kilo.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko mu mezi make ari imbere mu Rwanda hazatangira kubakwa uruganda rutunganya Lithium.

Iri buye niryo rikoreshwa mu modoka zikoresha amashanyarazi kubera ko izikoresha essence na mazout ziri kuva ku isoko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version