Ngororero: Yatwikiye Umwana We Mu Nzu

Mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero hari umugabo witwa Kalinda Viateur uvugwaho gutwikira umwana we mu nzu agapfa.

Karinda afite imyaka 35 y’amavuko naho umwana we Iremukwishaka Viateur yari afite imyaka ibiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhororo witwa Jean Marie Vianney Barekayo avuga ko ubugenzacyaha bwatangiye iperereza kuri iki cyaha n’intandaro y’urupfu rw’uwo mwana wari ukiri muto cyane.

Mu bisobanuro bye, Gitifu yabwiye UMUSEKE ko Se w’uwo mwana nawe yajyanywe kwa muganga ngo barebe niba nta bibazo byo mu mutwe afite kuko ubwo bazaga kureba ibyabaye bamusanze hafi aho yicaye bigaragara ko ajunjamye.

Nyina w’uyu mwana ntiyari ahari ubwo ibi byabaga, ngo yari agiye gushaka imibereho umwana amusigira Se.

Umurambo wa Iremukwishaka Viateur wajyanywe mu Bitaro bya Muhororo gukorerwa isuzumwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version