Ni Nde Ugiye Kuyobora Tanzania Nyuma y’Urupfu Rwa Magufuli?

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo Abanyatanzania bamenye inkuru y’akababaro ko Perezida John Pombe Magufuli yitabye Imana ku myaka 61. Yari amaze iminsi arwariye muri Mzena Hospital i Dar es Salaam, avurwa indwara z’umutima.

Nyuma y’urupfu rwe, Itegeko Nshinga rya Tanzania riteganya ko Visi Perezida Samia Suluhu Hassan agomba kurahira nyuma y’amasaha 24, akaba Perezida wa Tanzania mu myaka yari isigaye kuri manda izarangira mu 2025.

Ingingo ya 37 (5) y’itegeko nshinga rya Repubulika ya Tanzania iteganya ko nyuma yo kurahira kwa Samia Suluhu Hassan nka Perezida, agomba gusubira mu ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi) riyoboye igihugu, hakemezwa uzajya mu mwanya wa visi perezida.

Iyo ngingo ivuga ko iyo perezida atagishoboye kuzuza inshingano ze ku mpamvu z’urupfu, uburwayi cyangwa izindi ziteganywa n’itegeko, “Visi Perezida arahira akarangiza igihe cyari gisigaye kuri manda y’imyaka itanu.”

- Advertisement -

Nyuma y’ibiganiro n’ishyaka aturukamo, perezida atanga amazina y’ushobora kumubera visi perezida, kujya muri uwo mwanya bikemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora, hakaboneka amajwi atari munsi ya mirongo itanu ku ijana y’abagize Inteko.

Samia Suluhu ni muntu ki?

Samia Hassan Suluhu w’imyaka 61, ni we wabaye visi perezida wa mbere w’umugore wa Tanzania nyuma y’amatora rusange yo mu 2015, ubwo yashyirwagaho na Magufuli. Suluhu na Magufuli baje gutorerwa manda ya kabiri mu 2020, izarangira mu 2025.

Mbere yo kugirwa visi perezida, Suluhu yari umudepite uhagarariye agace ka Makunduchi kuva mu 2010 kugeza mu 2015, akaba n’umunyamabanga wa leta mu biro bya Visi Perezida, kuva mu 2010-2015.

Yanabaye minisitiri muri Zanzibar ku butegetsi bwa Perezida Amani Karume, mu 2005-2010. Yari Minisitiri w’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari. Kuva mu 2000-2005 yari Minisitiri ushinzwe Imirimo y’urubyiruko, abagore n’imikurire y’abana.

Mu 2014  yatorewe kuba umuyobozi wungirije wa komisiyo yari ishinzwe kuvugurura itegeko nshinga rya Tanzania.

Amashuri yize

Uyu mubyeyi w’abana bane, mu 1986 nibwo yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubutegetsi.

Hagati ya 1992-1994 yize muri University of Manchester ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu. 

Mu 2015 yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’iterambere rusange, yabonye muri gahunda y’amasomo ihuriweho na Open University of Tanzania na Southern New Hampshire University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Samia Suluhu ni we ugiye kuba umuyobozi mushya wa Tanzania
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version