Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Olivier Patrick Nduhungirehe avuga ko imwe mu ngingo zibangamira amahoro muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuko zaje gutera inkunga urunana rugamije Jenoside yose Coalition.
Mu kiganiro yahaye RBA, Nduhungirehe yavuze ko abamagana u Rwanda bavuga ko ari rwo ruri kubangamira amasezerano ruherutse gusinyana na DRC k’ubuhuza bwa Amerika, bavuga ibitari byo.
Yemeza ko intandaro y’imirwano iri muri Uvira muri iki gihe yatewe n’uko ingabo za DRC zarashe kandi zikomeie kwica abanyecongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, ikintu avuga ko gisanzwe kiri mu ngengabitekerezo ya Jenoside iri muri DRC.
Iyo ngengabitekerezo isangiwe na DRC, u Burundi na FDLR, Minisitiri Nduhungirehe akemeza ko urwo runana ari rwo nyirabayazana w’intambara iri mu Burasirazuba bwa DRC.


