Niger: Hadutse Umutwe Wa Gisirikare Urwanya Abahiritse Ubutegetsi

Umugabo wahoze ari umunyapolitiki akaba n’inyeshyamba yatangije umutwe wa gisirikare na politiki wo kurwanya abasirikare bahiritse Mohamed Bazoum.

Uwo ni uwitwa Rhissa Ag Boula.

Boula yasabye abamushyigikiye gutangira guta muri yombi abahiritse ubutegetsi bagahera ku musirikare mukuru uri ku butegetsi muri iki gihe.

Itangazo ry’umutwe we yise Council of Resistance for the Republic (CRR) rivuga ko Niger yabaye ingaruzwamuheto n’abantu badashaka Repubulika.

Itangazamakuru rivuga ko ibi bibaye nyuma y’uko abasirikare bari ku butegetsi muri iki gihe bari baherutse kwanga kuganira n’intumwa za ECOWAS zari zaje ngo baganire uko ibintu byasubira mu buryo mu mahoro.

Rhissa Ag Boula ni umuturage w’umu Touareg.

Umwe mu bayoboke b’ihuriro CRR avuga ko hari abanyapolitiki bari basanzwe bari ku ruhande rw’abahiritse ubutegetsi bamaze kuriyoboka

Boula yahoze mu nyeshyamba zikomeye z’aba Toaureg ariko aza gushyirwa muri Guverinoma yategekwaga na Perezida Mahamadou Issoufou na mugenzi we wamusimbuye witwa Mahamed.

Itangazwa rya CRR rishobora kugira abo rihungabanya kuko aba Touergs ari abantu bakize kandi bafite ijambo rya Politiki mu gice cy’Amajyaruguru ya Niger.

Taliki 26, Nyakanga, 2023 nibwo abasirikare bahiritse Perezida Bazoum bamufungira ahantu kandi kuva icyo gihe kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru niho akiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version