Niger Yazamuye Igiciro Cya Iranium Ngo Ihime Ubufaransa

Kimwe mu birombe bicukurwamo Iranium

Abafata ibyemezo muri Niger batangaje ko guhera mu ntangiriro za Nzeri, 2023 igiciro cya Iranium idatunganyije icukurwa muri iki gihugu kizamutse.

Cyavuye ku mafaranga y’ama CFA 4000 ku kilo (ni ukuvuga €0.80 cent) agera ku mafaranga CFA 137,000 ku kilo (ni ukuvuga €200).

Iki giciro kingana n’icyo Iranium icukurwa muri Canada igurishwaho idatunganyije.

Ubuyobozi bwa Niger buvuga ko iki giciro gishya kije mu rwego rwo guha Iranium yabo agaciro ikwiye, Abafaransa ntibakomeze kuyigura uko bishakiye kandi bahenda bene igihugu.

Ni igiciro bivugwa ko kirambutse gikurikijwe, cyatuma amadovize iri buye ry’agaciro ryinjiza mu kigega cya Niger yiyongera.

Igihugu cya Niger gifite ibirombe bibiri bikomeye bicukurwamo Uranium.

Gicukurwamo Iranium ingana na 5% bwicukurwa ku isi hose.

Hagati aho, amakuru avuga ko nta giciro ntakuka cya Iranium ahubwo ngo uyifite yumvikana n’uyishaka bakagura uko babyumva.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version