Nigeria: Boko Haram yishe abaturage 110

Imibare itangwa n’abakozi b’Umuryango w’abibumbye muri Nigeria ivuga ko abantu 110 ari bo bamaze kubarurwa ko bishwe n’Umutwe w’Iterabwoba wa Boko Haram mu gitero waraye ugabye mu gace kitwa Garin Kwashebe muri Borno.

Abaguye muri kiriya gitero ni abaturage barimo abahinzi bo mu gace ka Garin Kwashebe gaherereye mu Leta ya Borno iri mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Nigeria.

Umukozi wa UN, ishami rya Nigeria, witwa Edward Kallon avuga ko buriya bwicanyi aribwo bukomeye bwakorewe abantu benshi icyarimwe kandi mu buryo bw’agashinyaguro.

Ati: “ Ubu bwicanyi burakomeye kandi bwakorewe abantu benshi  mu gihe kimwe. Nibwo bwicanyi bukomeye bubereye muri iki gihugu kuva uyu mwaka watangira. Ndasaba ko abantu bakoze ibi bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

- Advertisement -

Yasabye Guverinoma ya Nigeria gufata ingamba kuri iki kintu, kandi igakora uko ishoboye ikagaruza abagore n’abakobwa batwawe bunyago na bariya barwanyi.

Perezida wa Nigeria Bwana Muhammadu Buhari yamaganye buriya bwicanyi.

Kimwe mu bihugu by’amahanga byamaganye buriya bwicanyi ni Turikiya.

Hari amakuru avuga ko abarwanyi ba Boko Haram bishe bariya baturage babashinja ko bajyaga baha amakuru ingabo za Nigeria zikamenya aho bihishe zikabagabaho ibitero.

Intara ya Borno niyo yibasiwe cyane n’ibitero bya Boko Haram. Umurwa mukuru wayo ni Maiduguri

Incamake kuri Boko Haram…

 

Boko Haram ni umutwe w’abarwanyi bakorera muri Nigeria, Niger, Chad na Cameroon

Muri 2002 nibwo washinzwe ushingwa n’umugabo witwaga Mohammed Yusuf, aza gusimburwa na Abubakar Shekau muri 2009.

Mu ntangiriro z’ibikorwa byawo wari umutwe udafite ubukana mu bya gisirikare, ukaba wari ufite intego yo gutuma idini rya Islam ryuhabwa mu Majyaruguru ya Nigeria.

Ibikorwa byawo byaje guhinduka muri 2011 ubwo watangazaga ku mugaragaro ko wifatanyije n’undi mutwe w’iterabwoba witwa Islamic State wakoreraga muri Iraq ariko waje kwaguka ugera no muri Syria.

Bivugwa ko kuva watangira gutegekwa na Abubakar Shekau muri 2010 nyuma y’urupfu rwa Yusuf, abarwanyi buriya mutwe bamaze kwica abantu batari munsi y’ibihumbi icyenda.’

Icyegeranyo cyakozwe n’Ikigo gikora ubushakashatsi ku bikorwa by’iterabwoba kiswe Global Terrorism Index cyemeza ko Boko Haram ari wo mutwe w’iterabwoba wahitanye abantu benshi ku isi kurusha iyindi kugeza ubu.

Kugira ngo Boko Haram yongere kubyutsa umutwe byatewe n’uko muri 2010 hari abagororwa bamwe batorotse gereza ya Bauchi, bahita bajya muri uriya mutwe, bahahurira na Shekau.

Nyuma yo kwihuza nawe yabashyizemo ibitekerezo by’ubuhezanguni, ntibatinda gutangira ibitero byibasira inzu za UN n’ahandi Boko Haram yabonaga yakubita kugira ngo ice intege abategetsi ba Nigeria.

Kugeza ubu hari abantu miliyoni 2.3 bavanywe mu byabo n’ibikorwa bya Boko Haram, abenshi bakaba baravuye muri Nigeria.

Izindi mpunzi zahunze zivuye muri Cameroon, Chad na Niger.

Ivomo: Anadolu Agency

Taarifa Rwanda

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version