Nta COVID Yihinduranyije Turabona Mu Bipimo Tumaze Gufata – Dr Nsanzimana

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zimaze iminsi zipima ubwandu bwa COVID-19 harebwa niba nta coronavirus yihinduranyije irimo gukwirakwira mu baturage, gusa ntakiremeza ko ihari nk’uko ibipimo by’ibanze bibigaragaza.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije aheruka gutangaza ko nta makuru inzego z’ubuzima ziramenya niba ubwoko bwa Coronavirus yihinduranyije (variants) bwarageze mu Rwanda, ariko ko hari ubushakashatsi burimo gukorwa.

Coronavirus zahoze zifite amazina ajyanye n’ibihugu zagaragayemo mbere aheruka guhindurwa, zihabwa amazina ajyanye n’inyuguti z’Ikigereki. Iyo mu Bwongereza yiswe Alpha, iyo muri Afurika y’Epfo yitwa Beta, iyo muri Brazil yitwa Gamma naho iyo mu Buhinde yitwa Delta. Ubu ya Delta yamaze kubyara Delta Plus.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, kuri iki Cyumweru yavuze ko bamaze iminsi bagenzura niba izo virus zitari mu gihugu, ariko ibipimo by’ibanze ntazo biragaragaza. Yari mu kiganiro na Isibo TV.

- Advertisement -

Ati “Tumaze iminsi dupima natwe ngo turebe, mu bipimo byose tumaze gukora ntabwo turayibonamo, hari n’ibyo turimo gupima ubu tuvugana muri uyi minsi ya vuba, gusa njyewe icyo mvuga twayipima, COVID yo muri rusange irahari kandi kwirinda iyihinduranyije no kwirinda itihinduranyije ni bimwe.”

Virus ya Delta irimo guca ibintu mu Buhinde, ndetse bimaze gukekwa ko ari nayo irimo gutera ubwiyongera bukabije bw’ubwandu muri Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni virus yandura cyane nk’uko Dr Nsanzimana yabisobanuye.

Urugero nka Delta, ukwihinduranya kubiri kwayo gutuma yihuta cyane kurusha izindi mu kwandura, ku buryo niba umuntu umwe yanduzaga undi umwe, arimo kwaduza abantu bane.

Naho niba umuntu yanduzaga undi mu gihe cy’iminota 15 bicaranye, umuntu wanduye Coronavirus ya Delta ashobora kumwanduza mu masegonda 15.

Dr Nsanzimana yakomeje ati “Ifite umuvuduko munini. Icya kabiri ku gutuma umuntu aremba naho irihuta. Urumva irihinduranyije, iyo igeze mu mubiri ntabwo biyigora kunyura mu turemangingo dushinzwe kuturinda.”

U Rwanda ruheruka gushyiraho amabwiriza ko umuntu winjiye mu Rwanda avuye muri Uganda cyangwa u Buhinde agomba kujya mu kato k’iminsi irindwi, akongera gupimwa iyo minsi ayisoje ngo harebwe ko atanduye.

Kugira ngo virus yihinduranye biterwa nuko iba yanyuze mu bantu benshi.

Imibare y’abandura mu Rwanda ikomeje kwiyongera, ku buryo kuri iki Cyumweru handuye 741. Ijanisha ku bandura ryari 9.4%.

Dr Nsanzimana yakomeje ati “Ubu rero uyu munsi ni ukuvuga ngo ibipimo byose biri mu mutuku.”

Yasabye abantu kurushaho kubahiriza amabwiriza, ku buryo ingamba nshya ziheruka gufatwa zatanga umusaruro.

Izo ngamba zirimo ko abantu bagomba kuba bageze mu ngo zabo bitarenze saa moya z’ijoro, ndetse nta muntu wemerewe kurenga akarere aherereyemo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version