Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 November 2025 7:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Kagame aganira n'abagize Unity Club Intwararumuri.
SHARE

Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda by’umwihariko n’abatuye Afurika muri rusange ko nibadakora ngo bivane mu bukene, ntawe uzabibakorera ndetse n’imiryango itari iya Leta ngo ntawe yakijije.

Mu kiganiro kirekire yaraye ahaye abitabiriye Ihuriro rya 18 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri niho yabivugiye, avuga ko nta muntu wasabirije ngo bimukize.

Yabanje kubibutsa ko ubuyobozi bwose bw’igihugu bwari bwaje muri iryo huriro ngo ababugize baganire ku majyambere y’u Rwanda n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu kubivuga atyo, Kagame  yashakaga kubabwira ko igikwiye ari ukureba niba ubukene ari ikintu abantu bagomba kumenyera, bakabana nacyo cyangwa se bakabwipakurura bagakira nk’uko n’andi mahanga yakize.

Ati: “Nimumbwire mu bice by’isi byose muzi, mumpe urugero rw’igihugu abantu bakijijwe n’imiryango itari iya Leta? Cyangwa se hari uwakijijwe no gusabiriza kandi ukabona gusabiriza ntacyo bimuteyeho isoni? Kandi n’uwo usaba ukamureba igitsure nk’aho hari icyo agomba kukwishyura! Ibyo abayobozi twicaye hano tubyumva gute? Tubisobanura gute? Icyo kibazo tugahora tugishakira umuti n’ibi byose tuvuga, dukora cyangwa tuganira bikaba amagambo gusa?”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bagomba gushaka umuti w’ibibazo bituma basigara inyuma.

Kuri we, iki ni ikibazo kigomba gushakirwa umuti byanze bikunze kuko niba abantu bahora bavuga ko bashaka kubaho neza, bashaka gutera imbere, ni ngombwa ko babiharanira.

Ni ibintu avuga ko bigomba gukorerwa, umuntu agaharanira ko uko ibintu byahoze mu myaka 50, 60, 70 kuzamura, bihinduka.

Ati: “Niba ari byo, bikorere kandi birashoboka, wabigeraho. Ariko umuntu yibaza impamvu nyuma y’imyaka 50, twaba tukiri aho dusabiriza”.

Iby’umubano na DRC…

Kagame kandi yagaragaraje ko amasezerano u Rwanda rusinyana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arimo uburiganya.

Ati: “Ibyo by’amasezerano birimo uburiganya bwinshi. Ibyo dukora, tuvuga, tubana n’abandi, turwana n’abandi kandi twaciye umurongo kera. Ni ukuvuga ngo igihugungabanya u Rwanda cyo ntabwo twacyihanganira.”

Avuga ko Abanyarwanda biyemeje kubaho byanze bikunze ku buryo bibaye ngombwa bamwe babipfira kugira ngo abasigaye babeho neza.

Yemeza ko abantu bagomba kumva ko kubaho kwabo ari inshingano yabo, bakareka guhora bateze amaso ku bandi bibwira ko abo bandi ari bo bazabashakira icyatuma baramuka.

Aho u Rwanda rugeze, nk’uko Perezida Kagame abivuga, rwahagejejwe n’abaruyobora n’abarutuye.

Mbere yo kugeza ijambo ku bari aho, hari abandi bayobozi batanze ibiganiro, bagaruka ku bumwe bw’Abanyarwanda bushingiye no kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ nk’igitekerezo-ngenga kiranga ubuzima bw’Abanyarwanda.

TAGGED:AfurikaAmajyamberefeaturedIgihuguKagameRwandaUbukene
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibiciro Bya Lisansi Na Mazutu Byazamutse
Next Article DRC Yishimiye Isinywa Ry’Imikoranire N’u Rwanda Mu Majyambere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasora Neza Babishimiwe

Ikigega Mpuzamahanga Cy’Imari Gifitiye ‘Umugambi’ Mozambique

Kabarebe Yahererekanyije Ububasha Na Kaitesi

Gakenke: Yafatanywe Ibilo 17 By’Urumogi Na Litiro 14 Za Kanyanga

Venezuela Ivuga Ko Trump Nta Kindi Ayishakaho Kitari Petelori

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

U Rwanda Rufunze Abanyamahanga 500 -RCS

You Might Also Like

Ubukungu

Umuryango Africa’s Business Heroes Urateganya Kwigisha Guhanga Imishinga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabo Z’u Burundi Ziri Muri DRC Zirenga 20,000- Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Perezida Kagame Ararahiza Abaherutse Guhabwa Inshingano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Abasura Kibeho Babura Aho Bavunjisha Amadolari

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?