Nyabugogo: Abaturage 12 Bakoze Impanuka Ubwo Basuhuzaga Perezida Kagame

Mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 12, Gicurasi, 2023 muri imwe mu nzu ndende ziri Nyabugogo abantu 12 bahanutse ubwo basuhuza Perezida Kagame wari uhaciye ngo abasuhuze.

Itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umujyi wa Kigali rivugwa ko muri abo bantu 12 harimo abagore bane(4) n’abagabo umunani(8).

Ikindi ni uko babiri muri abo bantu barembye cyane, bakaba bari mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko buri bukomeze gukurikiranira hafi iby’iki kibazo.

- Advertisement -
Itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryihanganisha abakoze iyi mpanuka n’abo mu miryango yabo.

Perezida Kagame yaciye Nyabugogo gusuhuza abaturage ubwo yari avuye mu Karere ka Rubavu gufata mu mugongo no gukomeza abashegeshwe n’ibiza biherutse kwibasira Intara eshatu z’u Rwanda ariko cyane cyane iy’Iburengerazuba.

Avuye i Rubavu yahagaze gato i Musanze asuhuza abaturage ageze na Nyabugogo biba uko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version